Amanota y’abarangije amashuri yisumbuye azasohoka mu cyumweru gitaha

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB kiratangaza ko amanota y’ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019 azatangazwa mu cyumweru gitaha.

Amanota y

Amanota y’abarangije S6 azasohoka mu cyumweru gitaha (Photo:Internet)

REB ariko ntiyatangaje itariki izatangazaho ayo manota ariko yavuze ko ibirebana no gukosora n’ibindi byose bijyanye na byo Byarangiye.

Umuyobozi w’ishami ry’ibizamini muri REB, Dr. Alphonse Sebaganwa, yabwiye TNT ko biteguye gutangaza ayo manota bitarenze icyumweru gitaha.

Ibi bitandukanye no mu myaka ishize aho abarangizaga amashuri yisumbuye bategerezaga igihe kirekire kugira ngo bashobore kubona impamyabumenyi.

Kuva mu mwaka ushize, impamyabumenyi zisigaye zikorerwa mu Rwanda ari na cyo cyatumye igihe zabonekeragaho kigabanuka.

Mu mwaka ushize abakoze ibizamini bose ni 51,291 bivuze ko biyongereyeho 11% ugereranyije n’umwaka ushize.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.