Amanota y’Ibizamini bya Leta aramenyekana kuri uyu wa mbere

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2019 (P6, S3 na TTC) azashyirwa hanze kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019 saa cyenda z’amanywa.


Itangazo icyo kigo cyanyujije kuri Twitter, rivuga ko amanota ashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere ari ay’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6), abakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (S3), n’abakoze ibizamini bya Leta bize ibyerekeranye no kwigisha (TTC).

Inkuru bijyanye:

Umunyeshuri wa mbere mu basoje amashuri abanza yabaye uwa Wisdom School

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.