Amasano y’amayobera

Umugabo bamujyanye mu kigo
bavuriramo abarwayi bo mu mutwe I Ndera, rimwe muganga umuvura
abonye ko uwo musazi atavuga
amateshwa aramubaza ati:”ese
nawe ni iki cyatumye
bakuzana hano?”
Umusazi ati :”ndakubwira”.

Aratangira ati:
– Nashatse umugore
w’umusumbakazi (umugore
usanzwe ufite umwana yabyaye
ahandi) afite umwana w’umukobwa ubwo nawe aramuzana mu muryango, bukeye data arongora uwo mukobwa. Ubwo umugore wanjye aba abaye Nyirabukwe wa data, kandi ariwe
Sebukwe, nanjye mba mbaye
Sebukwe wa Data, na data aba
abaye umukwe wanjye, wa mukobwa
namushyingiye aba Nyirabukwe
wa Nyina, na Nyina ahinduka
umukazana w’umukwe we.

Yarakomeje ati:
– Haciye umwaka wa mukobwa abyara umwana w’umuhungu,
uwo mwana aba murumuna
wanjye, aba n’umwuzukuru wanjye. Nawe (uwo mwana) aza kubyara umuhungu. Wa mukobwa data yarongoye aba mushiki we kandi ari Nyirakuru. Wa mwana w’uwo mukobwa
aba se wabo w’uwanjye kandi aba
na mwishywa we. Umuhungu wanjye nawe aba Nyirarume
wa muramu wanjye kandi ari
umuhungu wabo.

Yunzemo ati:
– None rero ndi Sebukwe wa Data.
Umuhungu wanjye ni muramu
wa data kandi ari umwuzukuru
we. Byongeye kandi uwo mwana arambyaye kuko ari musaza
wa Nyirabukwe n’umugore
wanjye. Umugore wanjye ni
Nyogokuru kuko ari Nyina wa Mukadata .Nanjye ubwanjye ndi
Sogokuru wanjye kuko mbyaye
Mukadata nkaba n’umugabo wa Nyogokuru.

Umusazi arangije ati:”
Narabibatekerereje babonye
ari nk’amayobera banzana hano
banyita Umusazi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.