Amashanyarazi aragera mu ishyamba rya Nyungwe mu mezi abiri – REG

Pariki y’igihugu ya Nyungwe irageramo amashanyarazi acanira umuhanda Rusizi-Nyamagabe na Pindura-Bweyeye mu gihe kitarenze amezi abiri uhereye muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Inkingi zizamanikwaho insinga z

Inkingi zizamanikwaho insinga z’amashanyarazi zamaze gushingwa

Ayo matara agiye gushyirwa muri pariki y’igihugu ya Nyungwe azajya amurikira abakoresha umuhanda uca rwagati muri iryo shyamba, akaba atari asanzwemo mu myaka yose iyi pariki imaze.

Iyo nkuru yakiranywe akanyamuneza n’abakoresha umuhanda Rusizi – Nyamagabe unyura muri iyi pariki ya Nyungwe, cyane cyane abatuye mu Murenge wa Bweyeye muri Rusizi, dore ko bo bafite umwihariko wo kuba muri Nyungwe ari ho gusa banyura bashaka kujya mu bindi bice by’igihugu.

Mu gihe cya nijoro ngo bagorwaga n’umwijima n’impungenge z’umutekano wabo, dore ko imodoka imaramo umwanya munini nibura isaha n’igice.

Abakoresha umuhanda Pindura -Bweyeye bakunze kunyura muri iri shyamba bishimiye iyo nkuru

Abakoresha umuhanda Pindura -Bweyeye bakunze kunyura muri iri shyamba bishimiye iyo nkuru

Umwe muri bo witwa Ndayizeye Fidèle yagize ati “Ririya shyamba dukunda kurinyuramo tugiye i Nyamagabe, i Rusizi mu mujyi n’ i Kigali tugiye gushaka imibereho. Kuba bagiye gushyiramo amashanyarazi ni ibintu byiza cyane umumotari iyo atuvanye I Bweyeye bwije, moto ishobora gupfumuka akayihoma habona. ikindi tuzabasha kunyuramo nta nyamaswa twikanga cyangwa undi muntu wakugirira nabi kuko hari igihe tumanukamo n’amaguru.”

Mugenzi we witwa Ntwayingabo Felix we yagize ati “Nize i Kamembe hari igihe twanyuraga hariya mu ishyamba n’amaguru hatabona umuntu akagenda yikanga imbere n’inyuma ariko ubu noneho bigiye koroha kuko tuzajya tugenda tureba imbere n’inyuma ntacyo twikanga. Ikindi umuntu yakwishimira ntabwo Bweyeye yakundaga kugendwa ariko kubera ruriya rumuri bazajya bagira amatsiko yo kuhagera. Mpamya ko tuzisanga turi mu bandi kurusha uko turiho ubu.”

Ntwari Joseph, umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu REG mu Karere ka Rusizi, yemeje ko bitarenze amezi abiri, uyu muhanda uzaba ucaniwe uhereye ku gice cya Rusizi ukageza aho ishyamba rirangirira i Nyamagabe ndetse no kuva ahitwa i Pindura rwagati muri Nyungwe werekeza mu Murenge wa Bweyeye.

Ntwari Joseph, umuyobozi w

Ntwari Joseph, umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu REG mu karere ka Rusizi, ahamya ko bitarenze amezi abiri amatara yo ku muhanda azaba ageze muri Pariki ya Nyungwe

Ati “Kuhashyira amashanyarazi bizatuma habona ndetse n’itumanaho ryiyongere ku buryo bizateza imbere ubukungu bw’abatuye Bweyeye ndetse n’abandi bose bakoresha ririya shyamba rya Nyungwe. Nko mu gihe cy’amezi abiri amashanyarazi azaba yamaze kugeramo. Ubungubu amapoto yarangije gushingwa igisigaye ni ukugenda duhuza imiyoboro.”

Muri ishyamba rya Nyungwe ku muhanda wose Rusizi-Nyamagabe ndetse na Pindura – Bweyeye ahazacanirwa hareshya n’ibilometero 97.

Gukemura ikibazo cy’amatara ku muhanda wo muri Nyungwe ngo bizajyana no gukemura ikibazo cy’itumanaho, ndetse cyo cyanatangiye gukemuka hamwe nahamwe. Iccyo na cyo ngo cyari kibangamiye abahanyura kuko iyo umugenzi yinjiraga ishyamba rya Nyungwe, telefone yahitaga iva ku murongo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.