Amashanyarazi y’imirasire y’izuba bahawe yatangiye kubakura mu bukene

Abatuye mu Mudugudu w’Agatare mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bishimira amashanyarazi y’imirasire y’izuba bahawe na Polisi y’u Rwanda, kuko yabafashije gutangira kuva mu bukene.

Mu Mudugudu w

Mu Mudugudu w’Agatare, amashanyarazi y’imirasire y’izuba bahawe na Polisi yatumye amafaranga ya peterori basigaye bayazigama bakayikenuza mu bindi

Nk’uko bivugwa n’umukuru w’Umudugudu w’Agatare, Canisius Kurama, gutangira kwikura mu bukene babikesha kuba amafaranga batangaga kuri peterori basigaye bayazigama, yamara kugwira bakayikenuza mu buryo bunyuranye nko kugura amatungo.

Agira ati “Tutarabona uriya murasire twahoraga duhangayikishijwe n’amafaranga ya peterori. Aho duherewe umurasire ayo nageneraga peterori nagiye nyabika, nsanga narakoreshaga ibihumbi 15. Ubu namaze kugura ihene ebyiri”.

Amashanyarazi y

Amashanyarazi y’imirasire i Kansi mu Mudugudu w’Agatare

Aurélie Mukanyangezi na we ati “Peterori wayicanye neza, ucunga kugira ngo hatagira iyakira ubusa, iy’ijana ku munsi yaragendaga. Rya jana ubu ndaribika, nkarishyira mu itsinda, naba ntarishyize mu itsinda nkaryegeranya hakazavamo ay’umuhinzi”.

Umudugudu w’Agatare ugizwe n’ingo 138. Izahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba na Polisi ni 100. Izasigaye 38 zitarayabona, na zo ngo amaherezo zizatekerezwaho nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro.

Agira ati “Abasigaye ubuyobozi bwa polisi burabatekerezaho. Turi mu kujya mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi mu mezi abiri ari imbere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Paul Habineza, avuga ko kugeza ubu mu Karere ka Gisagara, amashanyarazi yamaze kugezwa ku baturage 59%, harimo abakoresha ay’imirasire y’izuba 12%.

Avuga kandi ko nubwo icyerekezo cy’u Rwanda kivuga ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi, bo biteguye kuzabigeraho bitarenze umwaka wa 2022.

Amashanyarazi yatanzwe na Polisi y

Amashanyarazi yatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Ibi abihera ku kuba muri iyi minsi, ku bufatanye na GIZ bagiye guha amashanyarazi ingo ibihumbi bitanu, kandi ku bufatanye na Banki y’Isi bakaba bagiye kuyageza ku ngo ibihumbi 12.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.