Marie Josée Ahimana, ni umuhinzi akaba n’umubyeyi w’abana batatu, batuye mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Sovu, Umurenge wa Mugano, Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Yishimira kuba ari umuhinzi-mworozi kuko umwuga we umufasha kurera abana be no gutuma biga, babiri muri bo ubu bari mu mashuri yisumbuye naho umuto aracyiga mu mashuri abanza.
Uwo mubyeyi kimwe n’abandi begeranye, batuye mu duce tw’icyaro two muri iyo Ntara, akumva buri gihe ari kure y’ikindi gice cy’isi kubera kubura ikintu cy’ingenzi, ari cyo amashanyarazi.
Mu gihe cyose yabaye muri ako gace, ntiyigeze agerwaho n’urumuri rw’amashanyarazi, yakoreshaga agatadowa, buji ndetse n’itoroshi kugira ngo abashe kumurika mu nzu mu gihe cyo gutegura amafunguro ya nijoro cyangwa gutunganya aho kuryama.
Ahagaze aho atuye, Ahimana yabashaga kureba izindi ngo ziri kure y’umudugudu we akabona urumuri rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, akumva ko babasha kureba na televiziyo bityo akifuza ko na we byamugeraho.
Ati “Nkunda kureba televiziyo kugira ngo menye amakuru y’ahandi ariko nta mashanyarazi, nsanga ntari kumwe n’ibindi bice by’igihugu. Sinshobora kureba amakuru ndetse n’abana banjye ntibabasha gusubira mu masomo yabo ninjoro”.
Kugira ngo Ahimana aboneshe mu nzu akoresheje agatadowa, buji n’amatoroshi ndetse akanajya kongeresha umuriro muri telefone ye, bimutwara amafaranga agera ku 1,500 buri cyumweru kuko aba agomba kugura peteroli n’amabuye yo gushyira mu itoroshi.
Uwo mubyeyi ajya ku gasantere k’ubucuruzi nibura kabiri mu cyumweru, akagenda ibirometero bitanu ajyanywe no kongeresha umuriro muri telefone, ariko kimwe n’abandi ngo hari ubwo bitabahira.
Ati “Hari igihe abasore batwongereramo umuriro bakwiba batiri ya telefone cyangwa ‘memory card’, ibyo rero bituma ujyayo ukaguma hafi ya telefone yawe nibura isaha utegereje ko yuzura”.
Icyakora ibyo bibazo byose byarangiye muri 2018, ubwo hatangizwaga gahunda ya ‘CANA Uhendukiwe’ yo gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu bice by’icyaro mu buryo bw’inguzanyo, kugira ngo abantu bafashwe kubona izo ngufu.
Kugira ngo umuntu ahabwe CANA Uhendukiwe, agomba kuba afite konti mu bigo by’imari nka SACCO cyangwa mu zindi Banki, cyangwa akorana na kimwe mu bigo bitanga ayo mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Yandika asaba ko yahabwa iyo nguzanyo, hanyuma agasurwa n’ababishinzwe kugira ngo barebe niba yayihabwa.
Kugeza ubu hari SACCO 42, hari kandi Banki z’ubucuruzi nka Banki ya Kigali (BK), Bank of Africa, I&M Bank na Access Bank, SAGER Ganza, RIM na AXXON tunga n’ibigo bitanga ayo mashanyarazi nka BBoxx, Ignite, Mobisol, NOTS, na Solektra zikorana na CANA Uhendukiwe.
Iyo yabaye inkuru nziza kuri Ahimana, wahise yumva ko agomba kunyura kuri SACCO Inshuti y’UMUGANO aho afite konti, kugira ngo asabe inguzanyo y’ibikoresho by’imirasire y’izuba ya CANA Uhendukiwe, bityo atangire ubuzima bushya afite amashanyarazi iwe ndetse na televiziyo.
Umuntu ukorana na CANA Uhendukiwe ahitamo ubwoko bw’inguzanyo, yamara kuyemererwa, gushyira ibikoresho mu mwanya wabyo (installation) bikorwa n’ikigo kigurisha imirasire yiyandikishijemo, agahabwa inguzanyo yishyurwa mu myaka itatu.
Ahimana we ubu amaze kwishyura kimwe cya kabiri cy’iyo nguzanyo kandi ngo ntiyicuza kuba yarayifashe, ati “Ubu nshobora kureba amakuru nkamenya ibigezweho, abana banjye bigira ku rumuri kandi mfasha abaturanyi mu kubongerera umuriro muri telefone zabo”.
Vuba aha ni bwo abatuye muri uwo mudugudu babonye hashingwa amapoto, ni ko kugira icyizere cy’uko baba bagiye kubona umuriro w’amashanyarazi asanzwe.
Umwarimu witwa Ignace Ntegerejimana wo mu Karere ka Gakenke, na we yahawe iyo nguzanyo y’imirasire y’izuba. Mbere yo kuyihabwa ngo ryari ihurizo rikomeye kuri we kugira ngo ategure amasomo azigisha kuko yakoreshaga urumuri ruva ku ngufu za batiri.
Ati “Ibyo nakoreshaga ntibyatangaga urumuri ruhagije kandi sinabaga mbyizeye iyo nabaga ntagiye kongeresha umuriro muri batiri. Kenshi rero byansabaga kuguma ku ishuri nyuma y’amasaha y’akazi kugira ngo mbashe gutegura gahunda z’amasomo”.
Yongeraho ko ibyo byatumaga agera iwe yananiwe cyane, ariko nyuma yo guhabwa inguzanyo y’ibikoresho by’imirasire y’izuba, ubu amerewe neza ndetse na ya batiri yahise ayisezerera.
Ati “Ubu nabonye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ya Mobisol biciye mu nguzanyo ihabwa abarimu, nanjye ubu ndeba televiziyo, nkumva radiyo ndetse ngacana amatara atanu mu nzu. Ibyo binyorohereza akazi ndetse n’ubuzima muri rusange mu gihe cyose izuba rizaba ricyaka”.
Abo ni bamwe mu bihumbi by’abagenerwabikorwa ba miliyoni 48.9 z’Amadolari ya America (asaga miliyari 46Frw) yashyizwe mu mushinga wo guteza imbere ingufu zisubira (REF) yo gufasha ingo zo mu cyaro kugerwaho n’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba no ku tundi tuganda duto tuyatanga.
REF yatangiye gukorera mu Rwanda muri 2017, ikazatuma ingo 445,500 zicana, ukazaba ari umusanzu ukomeye muri gahunda ndende ya Leta y’u Rwanda yo kugeza amashanyarazi ku ngo izagera muri 2024.
Ahimana ashima cyane Leta y’u Rwanda kuba yaratumye inguzanyo z’imirasire y’izuba ziboneka ariko akanasaba ko kwishyura byashyirwa ku gihe kirekire kugira ngo n’abandi nka we babe babasha kuyigondera.
Ati “Nk’ubu nishyura ibihumbi 12Frw ku kwezi, gusa hari benshi batabishobora. Ariko inyungu ku nguzanyo igabanyijwe ndetse n’igihe cyo kwishyuramo kikongerwa, abaturage benshi mu cyaro bafata iyo nguzanyo na bo urumuri rukabageraho”.
Umuhuzabikorwa wa REF, Denis Rugamba, avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga ryagiye rihura n’inzitizi zitandukanye, ariko ko birimo kugenda bijya ku murongo.
Ibyo ahanini ngo byatewe n’ubushobozi buke bw’abaturage n’ingwate zisabwa n’ibigo by’imari abaturage benshi badafite byongerwa n’icyorezo cya Coronavirus cyongereye ingaruka mbi ku bushobozi bw’abaturage.
Ati “Ndashaka gukangurira ingo zikeneye amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’ibigo bicuruza imirasire y’izuba kwegera umushinga wa BRD-REF kugira ngo bahabwe amafaranga yo gukoresha, cyane ko ibisabwa byorohejwe. Ibi bizazana impinduka mu buryo REF itangamo inguzanyo, bube bwiza kurusha mbere”.
Umushinga wa BRD-REF washyizeho ubundi buryo bubiri bwo gufasha abakiriya harimo inkunga no gufasha mu kwishingira abagana za SACCO na Banki. Inkunga izabafasha kuzamura ubushobozi naho ingwate ikazabafasha kubona inguzanyo y’ibikoresho by’imirasire y’izuba biciye muri SACCO n’amabanki.