Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko gahunda ya Minisiteri y’Uburezi yo kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 (bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2020), izaca ikibazo cy’ubucucike n’urugendo rurerure byatumaga abana bata ishuri.
Iyi gahunda yatangiye mu kwezi gushize kwa Gicurasi, kugeza ubu hari uturere tugaragaza ko twatangiye kuyishyira mu bikorwa, turimo aka Nyarugenge kavuga ko hari ibyumba 73 n’ubwiherero 108 bigeze ku rugero rwa 65% byubakwa.
Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’aka karere, Nshutiraguma Esperance, yatangarije Kigali Today ko bateganya kubaka ibyumba by’amashuri 408 byose hamwe, ndetse n’ubwiherero 558, kandi ko bizaba byarangije kubakwa muri Nzeri 2020.
Avuga ko yishimira kuba bazagabanya ubucucike bw’abana mu ishuri bageraga kuri 75, ariko ko guhera mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka hari abana bazatangira kujya biga hafi y’iwabo kuko harimo kubakwa amashuri mashya.
Nshutiraguma yagize ati “Ntanze urugero nko mu Murenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Nzove, hari aho abana bakoraga urugendo rurenze ibirometero bitanu kugira ngo bagere ku ishuri, dufite rero aho tuzashyira site y’ishuri rishya, aho n’abana bavuye muri Rulindo bazajya baza kuhiga”.
Ati “Ibyumba 73 twatangiye byo bigeze ku rugero rurenga 62% byubakwa, hari gukorwa imirimo ya nyuma ku buryo gusakara bitazarenza icyumweru gitaha (kizatangira tariki 15 Kamena 2020)”.
Umukozi ushinzwe imyubakire y’amashuri mu Karere ka Nyarugenge, Alexis Nkurunziza, akomeza avuga ko nta kibazo cy’ibura ry’ibikoresho biboneka mu Rwanda gihari kugeza ubu, gishobora kuba cyadindiza imirimo y’ubwubatsi.
Ati “Ibikoresho bya hano mu gihugu byo biraboneka cyane, icyakora habanje kubaho ikibazo cy’amatafari kuko muri cya gihe cyo kuguma mu rugo nta mirimo yo gutwika yakorwaga, ndetse hanabayeho imvura nyinshi.
Naho ubundi ibikoresho nk’umucanga n’amabuye biraboneka, isima yo iri mu bitangwa n’abaduhagarariye ku rwego rw’igihugu, byo biba bihari”.
Uyu muyobozi avuga ko mu bikoresho birimo gukoreshwa mu kubaka amashuri, ibingana na 80% ari ibikomoka mu gihugu imbere, ibyuma n’amatiyo bikaba ari byo bitumizwa mu mahanga.