Abayobozi b’ibigo by’amashuri mpuzamahanga bikorera mu Rwanda bavuga ko barimo kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga amasamo. Ni umwanzuro bafashe nyuma y’uko bemerewe gukomeza kwigisha, mu gihe ibigo by’amashuri bikoresha porogaramu y’igihugu byo byahagaritse amasomo bikazayasubukura mu kwezi kwa Nzeri 2020, bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Kigali Today ivugana na bamwe mubayobozi b’ibigo by’amashuri bigisha porogaramu mpuzamahanga, batangaje ko n’ubwo bemerewe kwigisha batazahuza abana mu mashuri, ahubwo bazakomeza kwigisha bakoreshejeje ikoranabuhanga.
Niyomugabo Jean de Dieu, umuyobozi w’ishuri ‘Isoko-La source’ rikorera mu Karere ka Rubavu avuga ko bakomeje kwigisha kandi bizeye kurangiza porogaramu.
Agira ati “Twe twakomeje kwigisha kugira ngo turangize gahunda kuko dutangira umwaka w’amashuri mu kwezi kwa Nzeri, ubu turimo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga amasomo kandi abana barabikunze kuko bakurikira bagafashwa n’ababyeyi”.
Niyomugabo avuga ko n’ubwo abana bari gufashwa kwiga, hari imbogamizi z’uko abana bahurira kuri mudasobwa kandi buri mwana ayikeneye.
Ati “Zimwe mu mbogamizi ziboneka ni aho abana bahurira kuri mudasobwa cyangwa tablet kandi buri wese ayikeneye, hakaba n’aho bakoresha iy’umubyeyi na we arimo kuyikoresha”.
Mu gihe hari ibigo byatangiye kongeza amafaranga y’ishuri, bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today bavuga ko kuba abana bigira mu rugo bibasaba ibikoresho abana bigiraho bitari bisanzwe bikoresha, bakumva ahubwo yari akwiye kugabanuka.
Umwe mu babyeyi ati “ Tubona amafaranga y’ishuri agomba kugabanuka kuko umubyeyi asabwa kugura ibyo yigiraho kandi ntibyari bisanzwe, ikindi umubyeyi akora akazi katoroshye kakorwaga n’abarimu”.
Niyomugabo avuga ko batakongera amafaranga y’ishuri kandi ababyeyi baragizweho ingaruka n’icyorezo.
Ati “Ntitwakongera amafaranga y’ishuri kuko bagizweho ingaruka n’iki cyorezo, ikindi hari ibyo abarimu bagombye gukora ubu bikorwa n’ababyeyi. Ikindi twasabye ababyeyi ko bagize ikibazo mu kwishyura bakwegera ishuri”.
Kabagamba Emmanuel, ni umurezi mu ishuri ryigisha Porogaramu mpuzamahanga. Avuga ko kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga bisaba ubushishozi.
Agira ati ”Twagize amahirwe gukomeza gukora akazi, gusa bidusaba kwitwararika kugira ngo umwana ahabwe amasomo atarimo amakosa. Ubusanzwe mu ishuri twasabaga abana gufungura ibitabo ariko ni umwarimu ubishaka akabyohereza kuri platforms”.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Iréné, atangaza ko nubwo abana bazongera gutangira amashuri mu kwezi kwa Nzeri ngo bazakomeza guhugura abana.
Ati “Gahunda zo guhugura abana muri iki gihe bari mu rugo bizakomeza, haba kuri radiyo na televisziyo, kuko hari byinshi barimo kunguka kandi bibafashe no kuzasubira ku ishuri batarasubiye inyuma”.
Dr. Ndayambaje avuga ko mu kwezi kwa Nzeri ubwo amashuri azaba atangiye, biteguye kuzabona abana benshi bagiye gutangira amashuri abanza biyongeraho abazaguma mu myaka barimo, bakaba bagiye gutegura ibyumba bazigiramo hamwe no gushaka abakozi bazakenerwa.