Amashuri yigenga yavuze ko atazihutira gufatira abarimu bayo inguzanyo kuko atizeye ko bazagaruka

Abahagariye amashuri yigenga mu Rwanda bavuze ko batazapfa kwihutira gufatira abarimu babo inguzanyo igomba kubatunga muri ibi bihe, bitewe no kutizera ko aba barimu bazakomeza kubakorera mu gihe amashuri azaba yongeye gutangira.


Guhagarika amashuri kugera mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka bitewe n’icyorezo Covid-19, byatumye ibigo byigenga bihagarika guhemba abarimu babyo, na bo bakaba barahise basaba Leta kubashakira ikibatunga.

Nyuma yaho Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yaje gusaba Koperative Umwalimu SACCO, guha ibigo by’amashuri yigenga inguzanyo yo gutunga abarimu babyo.

Iki kigega cyahise gitangariza ibigo by’amashuri kuri uyu wa 03 Kamena 2020 ko iyo nguzanyo ihari, umwarimu uyihabwa akaba agomba kuzatangira kuyishyura mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri muri uyu mwaka wa 2020.

Ni inguzanyo yiswe IRAMIRO izishyurwa mu gihe kitarenze amezi 24 hiyongereyeho inyungu y’amafaranga 13% ku mwaka, uwayihawe akazajya yishyura inshuro imwe mu gihembwe, igahabwa umunyamuryango mushya cyangwa usanzwe afite konti muri Umwalimu SACCO.

Umwe mu bayobozi b’Ishuri Kigali Parents rihagarariye ibindi bigo by’amashuri yigenga mu Rwanda, Charles Mutazihana, yabwiye Kigali Today ko uzahabwa aya mafaranga agomba mbere ya byose kuba ari umunyamuryango wa Umwalimu SACCO, ariko n’abasanzwe ari bo ngo ntibazapfa kugirirwa icyizere bose.

Mutazihana yagize ati “Ikibazo kibamo ni igihe wamara kumuha ayo mafaranga (y’inguzanyo) agata akazi akagenda atanadusezeye kuko na byo bajya babikora, ese bigenda bite, ni nde wishyura!”

“N’ubwo dufitanye amasezerano y’akazi hari ubwo ukebuka usanga yagiye atakubwiye, ni ukwitonda cyane rwose ntabwo wahubukira kujya gufatira abantu amafaranga”.

Ku rundi ruhande, umwe mu barimu b’amashuri yigenga bahagarariye abandi mu gukora ubuvugizi, yabwiye Kigali Today ko abakoresha babo hafi ya bose ngo batarimo gukozwa ibyo kubasabira inguzayo yo kubatunga muri ibi bihe.

Uyu mwalimu yavuze ko we na bagenzi be 700 mu barenga 1,300 bo hirya no hino mu gihugu, ngo bamaze kwishyira hamwe kugira ngo bikorere ubuvugizi mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “Turi gusaba kubonana na Minisitiri kugira ngo ikigo kidatabara abarimu bacyo bari mu kaga muri ibi bihe, gifatirwe ibihano byo kutazafungura imiryango mu kwezi kwa cyenda”.

“N’ubwo tutizeye ko bizakunda kuko tutazi uburyo ibyo bigo bikorana na Minisiteri, ariko abarimu tumerewe nabi cyane, ubushize twakubwiraga ko hari bane bamaze gusohorwa mu nzu bakodeshaga, ubu bamaze kurenga 24 batakigira aho baba bitewe n’uko babuze amafaranga yo kwishyura icumbi”.

Koperative Umwalimu SACCO ivuga ko ikigo cy’amashuri cyifuza gusabira abarimu bacyo inguzanyo yo kubatunga, ngo kiba gishobora gusaba amafaranga atarenga miliyoni 60.

Leta kandi iteganya gufasha ibigo bitandukanye birimo n’amashuri yigenga kubona inguzanyo yo gutunga abarimu babyo, inyujijwe mu kigega cyo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo Covid-19.

Ibigo bitandukanye by’abikorera bivuga ko bigitegereje igihe iki kigega gicungwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kizafungurira imiryango.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.