Amasura adasanzwe ku bakinnyi basubukuye imyitozo i Burayi nyuma ya #COVID19 (AMAFOTO)

Amakipe menshi muri shampiyona zikomeye I Burayi yamaze gusbukura imyitozo, aho bamwe mu bakinnyi bagarutse mu masura badasanzwe bamenyereweho.

Nyuma yo kubimburirwa na shampiyona y’u Budage yasubukuwe mu mpera z’icyumweru , kugeza ubu amakipe yo mu bihugu bya Espagne, u Butaliyani no Bwongereza nayo yamaze gutangira imyitozo, aho biteguye no gusubukura shampiyona mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Iyi foto ya Sadio Mane ni imwe mu zazengurtse cyane ku mbuga nkoranyambaga

Iyi foto ya Sadio Mane ni imwe mu zazengurtse cyane ku mbuga nkoranyambaga

N

N’Golo Kante we yatunguranye agaruka afite umusatsi bitari bisanzwe

Mu gihugu cy’u Bwongereza, ikipe ya Liverpool mu myitozo ya mbere, bamwe mu bakinnyi barimo Sadio Mane, Firmino ni bamwe mu batunguye abantu bitewe n’uko baje kugaragara barahinduye inyogosho basanzwe bamenyereweho.



Paul Pogba wa Man U nawe nta birungo bishya yari yashyira mu musatsi

Paul Pogba wa Man U nawe nta birungo bishya yari yashyira mu musatsi


Imipira y'imyitozo ni ukubanza kuyitera umuti wica udukoko by'umwihariko Coronavirus

Imipira y’imyitozo ni ukubanza kuyitera umuti wica udukoko by’umwihariko Coronavirus


Divock Origi wa Liverpool ni uku agaragara

Divock Origi wa Liverpool ni uku agaragara


Roberto Firmino ari mu batangaje abantu benshi kubera uyu musatsi

Roberto Firmino ari mu batangaje abantu benshi kubera uyu musatsi


Muri Espagne, nyuma yo gutangira imyitozo y’umuntu umwe umwe, guhera ku wa mbere batangiye imyitozo mu matsinda y’abakinnyi benshi, bakaba biteguye nabo gusubukura mu mwezi gutaha aho itariki y’agateganyo ari 12/06/2020.











Mu butaliyani, biteganyijwe ko shampiyona igomba kuba byibura yasojwe tariki 20/08/2020, kugira ngo bazakore ibishoboka byose umwaka utaha w’imikino wa 2020/2021 uzatangira.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.