Mu cyubahiro kimukwiye kandi bamugomba nk’umukozi uzwiho ubupfura, ubunararibonye ndetse n’ubuhanga ku murimo wo gufata amashusho yari amazeho imyaka 38, Umusaza Rwamukwaya wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yatangiye ikiruhuko cy’Izabukuru.
Rwamukwaya ni we mukozi wa Televiziyo umaze igihe kinini mu mwuga wo gufata amashusho kuri televiziyo, ugereranyije n’abandi bakora bimwe bo mu ma televiziyo yigenga ndetse n’iya Leta (TVR).
Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu nkuru mbarankuru zatambutse kuri televiziyo y’u Rwanda, ndetse no ku makuru atandukanye, akaba umwe mu batangiranye na televiziyo y’u Burundi (RTNB) yatangiye mu mwaka wa 1984.
Byinshi ku mateka ya Rwamukwaya Valens watangiye ikiruhuko cy’izabukuru wabisanga muri iyi video.