Amatsinda, kwegukana CECAFA n’ibikombe byose mu Rwanda, mu byo APR FC yiyemeje

Abatoza n’abakinnyi ba APR FC bihaye intego zo kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga, mu nama yabahuje n’abayobozi bakuru b’iyi kipe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kanama 2020, Visi Perezida wa APR FC Gen. Maj Mubarakh Muganga, yakoranye inama n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’iyi kipe, hagamijwe kubagezaho intego z’umwaka w’imikino wa 2020/2021.

Abakinnyi ba APR FC mu nama n

Abakinnyi ba APR FC mu nama n’abayobozi

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti (Website) rw’ikipe ya APR FC, Visi Perezida wa APR FC yamenyesheje abakinnyi ko intego bagomba guharanira kugeraho muri uyu mwaka w’imikino harimo kugera mu matsinda mu mikino nyafurika, kwegukana ibikombe byose bikinirwa murwanda ndetse no kwegukana igikombe cya CECAFA.

Yagize ati ”Impamvu nyamukuru yaduhurije aha, ni ukugira ngo tugire ibyo tuganiraho bijyanye n’intego dufite umwaka utaha w’imikino, turifuza kwitwara neza hano iwacu nk’uko mwabikoze umwaka ushize ariko cyane cyane nditsa ku mikino nyafurika ari nayo ntego yacu nyamukuru.”

Visi Perezida wa APR FC Gen Maj Mubarakh Muganga

Visi Perezida wa APR FC Gen Maj Mubarakh Muganga

“Umwaka utaha turifuza kugera mu matsinda y’imikino nyafurika, kwegukana ibikombe by’imikino yo mu karere (CECAFA) tutibagiwe n’andi marushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda.”

Umutoza Mohammed Adil Erradi yemereye ubuyobozi ko izi ntego bazazigeraho

Umutoza Mohammed Adil Erradi yemereye ubuyobozi ko izi ntego bazazigeraho

Muri iyi nama kandi abakinnyi n’abatoza bagejejweho ubutumwa bw’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe, aho yabasabaga kwirinda abababeshya ko bazabashakira amakipe hanze, ko ndetse kandi uburyo bwo kubarambagiriza abakinnyi n’andi mahirwe bwabashakira ahandi bukabaha iterambere ryisumbuyeho.

APR FC yanahaye ikaze abakinnyi bashya

APR FC yanahaye ikaze abakinnyi bashya

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.