Abagize amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Gakenke bavuga ko aya matsinda yababereye umuyoboro wo kwimakaza ubumwe, baca ukubiri n’amacakubiri, ubu icyo bashyize imbere kikaba ari ubunyarwanda.
Abibumbiye muri aya matsinda bo mu Karere ka Gakenke bagamije guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Urugero rwa rimwe mu matsinda 20 abarizwa muri aka Karere ni iryo mu Murenge wa Mataba, ryitwa ‘Ubumwe bwa Mataba’.
Uyu Murenge wa Mataba uri mu gice cy’icyahoze ari Komini Ndusu, Sous Perefegitura ya Busengo. Umwihariko w’aha hantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko umubare munini w’abishwe bari abagabo, bihakanywe n’abagore babo bari barashatse, akaba ari na bo batangaga amakuru y’aho babaga bihishe, interahamwe zikaroha abo bagabo muri Nyabarongo nyuma yo kubica urw’agashinyaguro.
Habimana Theoneste, yarokokeye muri aka gace. Yagize ati “Jenoside ikimara kurangira twari dusigaye nta epfo na ruguru. Amatungo twari tworoye arimo inka bari barayasahuye, andi barayariye, amazu barayasenye, abacu barabamaze; mbese abari baragize amahirwe yo kurokoka nta cyizere cy’ubuzima twari dufite”.
Arakomeza ati “Nari umuntu w’umurokore, nkunda gusenga cyane no gusoma bibiriya; ni na yo nkesha umutima nagize wo kubabarira no kumva ko ubugome bw’indengakamere twagiriwe n’abatwiciye abacu nkwiye kuburenga ngatangira inzira yo gufatanya na bo mu rugendo rwari rukurikiyeho rw’ubuzima”.
Uyu afatanyije n’undi mugenzi we warokotse Jenoside n’undi utarahigwaga, uko ari batatu batangije itsinda baryita Ubumwe bwa Mataba, abarigana bagiye biyongera kugeza ubwo babaye abantu 72.
Barayagwiza Jean Damascene, yagize uruhare mu bitero byagabwe ku bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace.
Ikirangira yaje gufungwa ariko ahabwa imbabazi nyuma yo kwirega no kwemera icyaha. Ubu na we ni umwe mu bagize iri tsinda.
Agira ati “Gereza yambereye umwarimu mwiza. Kuko nayinjiyemo ngifite umutima mubi w’ubugizi bwa nabi, ariko ngenda ngororwa kugeza ubwo nafashe umwanzuro wo kwemera icyaha ku ruhare muri Jenoside nanagisabira imbabazi.
Ngifungurwa natindijwe no kugera mu rugo, nihutira kwihuza n’abo nahemukiye mbasaba imbabazi, kuko icyaha nakoze cyahoraga kinkomanga ku mutima, nkumva ko naruhurwa no kwegera abo nahemukiye nkabasaba imbabazi. Twarabishoboye, bampa imbabazi, ubu tubanye neza mu mahoro”.
Aba bombi kimwe n’abandi bagize itsinda ryitwa Ubumwe bwa Mataba, biyemeje kurenga amateka mabi no kwishishanya, bimakaza ubumwe n’ubwiyunge babikesha kuganira hagati yabo no kumva neza ko gushyira imbere amoko ntacyo bishobora kugeza ku Banyarwanda uretse kubasenya.
Iri tsinda rigizwe n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abahawe imbabazi nyuma yo kwirega no kwemera icyaha, abasezerewe mu ngabo z’u Rwanda n’abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ubarizwa mu mashyamba ya Kongo Kinshasa bakaza gutahuka.
Aba baje kurenga urwego rwo kuba itsinda bashinga Koperative yitwa Ubumwe bwa Mataba, ikora umwuga w’ubuhinzi bw’inanasi ku buso bwa hegitari eshatu.
Imirimo yose kuva mu ihinga kugeza basaruye baba bajya inama, bagafatanya kugeza umusaruro ku isoko dore ko bafite n’umuguzi uhoraho.
Ese ibi byabafashije iki?
Habimana Theoneste unayobora iyi Koperative ati “Urumva ko twari tumaze kugera ku ntambwe yo komorana ibikomere kandi byaradushobokeye. Twabonye ko ikindi cyadufasha kurushaho ari uko dukwiye guhuza amaboko.
Twatangiye duhingirana hagati yacu (guhana imibyizi) nyuma yaho tubona umuterankunga witwaga PADSEC waduhaye amafaranga miliyoni umunani. Ni yo twaguzemo ubutaka duhingaho ubu, twubaka inzu dusaruriramo imyaka, tugura n’imashini dushobora kwifashisha dukora umutobe w’inanasi dore ko ari cyo gihingwa twibandaho”.
Yongeraho ko “Umusaruro dukuramo turawugurisha, amafaranga tukayashyira kuri konti ku buryo nibura buri mwaka tuba dufite nka miliyoni ebyiri.
Nk’ubu ubushize twishyuriye abanyamuryango mituweli, kandi twateye indi ntambwe yo korozanya buri wese afite ihene. Ubu duteganya gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge, kugira ngo umusaruro dukura mu buhinzi tujye tuwutunganya havemo umutobe”.
Imyitwarire iranga abagize iri tsinda bishyize hamwe yaba mu mirimo bahuriramo umunsi ku wundi, n’ibiganiro bibahuza kenshi bakanasabana; byabereye abandi urugero bituma muri uyu Murenge wa Mataba imyaka umunani ishize nta ngengabitekerezo ya Jenoside yigeze ihaboneka.
Dunia Sadi, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gakenke, yishimira ko iri tsinda kimwe n’andi abarizwa muri aka karere, agira uruhare mu kwimakaza ubunyarwanda, no guha agaciro ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Twe abacitse ku icumu rya Jenoside twishimira ko aya matsinda yafashije benshi kwimika umuco w’ubunyarwanda wari warazimye; ubu abayagize ubona ko batagifite umwanya wo guta mu bibatanya, ahubwo bahugiye mu bibubaka mu buryo bw’umutima no ku mubiri.
Iyo urebye ukuntu aba bantu bo muri Mataba babashije kurwanya ingengabitekerezo bigafasha na bagenzi babo batari mu matsinda, tubibonamo urugero rwiza twifuza ko rusakazwa n’ahandi, ingengabitekerezo ikaba amateka”.
Mu karere ka Gakenke abantu 1,200 ni bo bibumbiye mu matsinda 20 harimo agizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’andi yashyiriweho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Uretse kuba bahujwe no komorana ibikomere, bafite n’ibikorwa bibyara inyungu birimo ubuhinzi, ubworozi n’ubucururi bakora ngo barusheho kwiteza imbere.
Uyu muyobozi wa Ibuka akomeza avuga ko intego ari uko abagize aya matsinda muri aka karere barushaho kwiyongera hagamijwe kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.