Amavubi yahamagaje umunyezamu ukina mu kiciro cya mbere mu Bubiligi , aho ikipe abarizwamo ariyo iyoboye shampiyona ihigitse ibikomerezwa

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze guhamagara umunyezamu wa Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens ngo aze mu Mavubi. Uyu munyezamu ufite inkomoko mu Rwanda akaba yamaze kohererezwa ubutumire binyuze my ikipe ye ya Union Saint-Gilloise basaba uyu munyezamu ndetse amakuru atugeraho ni uko na yo yasubije yemera kumurekura.

Yohererejwe ubutumire nyuma y’ibiganiro yagiranye na FERWAFA imusaba kuba yaza gukinira Amavubi.

Maxime Wenssens akaba avuka kuri Se w’Umubiligi na Nyina w’Umunyarwandakazi, ni umunyezamu ukiri muto utanga icyizere.

Maxime Wenssens wakiniye amakipe nka KV Mechelen na Saint-Truidense V.V, ni umunyezamu wa kabiri wa Royal Union Saint-Gilloise ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi aho ubu ari bo bayoboye shampiyona n’amanota 31.

Muri UEFA Europa League aho iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda F n’amanota ane inganya na Toulouse yo mu Bufaransa. Itsinda riyobowe na Liverpool n’amanota icyenda mu gihe LASK Linz yo muri Autriche iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.