Amavugurura muri AU aragenda agana ku ntego – Perezida Kagame

Perezida Kagame yashimiye uruhare rw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) mu gutuma amavugururwa arimo gukorwa atanga umusaruro.

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mahoro ku isi

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mahoro ku isi

Yabitangaje ubwo yatangizaga inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018.

Yagize ati “Intego y’iyi nama idasanzwe ni ukwihutisha amavugurura muri AU. Ibibera ku ku mugabane ndetse n’ahandi hose ku isi bitwereka impamvu aya mavugurura yari akenewe. Intego ni imwe: Guha Afurika ingufu no guha abaturage bacu ahazaza habakwiriye.”

Uretse kuba umuyobozi wa AU, Perezida Kagame yanashinzwe kuyobora umushinga w’amavugurura muri uyu muryango mu rwego rwo gutuma urushaho kugeza Afurika ku iterambere riramba.

Kimwe mu byo komisiyo ishinzwe gukora aya mavugurura yamaze kugeraho, harimo gufasha uyu muryango kwishakamo amafaranga akoreshwa aho guhanga amaso ku nkunga gusa.

Perezida Kagame kandi yizera ko ubumwe mu bihugu bya Afurika ugeze kure akurikije uburyo ibihugu byose byashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.