kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Gashyantare , mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Malabo, Perezida wa Guinée Equatorial Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Habyalimana Jean Baptiste guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Mu kiganiro gito bagiranye, Perezida Teodoro Obiang yagize ati “ U Rwanda na Guinée Equatorial byishimira umubano ntangarugero bifitanye, ndetse ukwiye gushimangirwa no mu nzego zose.
Yanavuze kandi ko yishimira uruhare rwa Nyakubahwa Paul Kagame mu guteza igihugu cy’u Rwanda imbere ndetse n’umurava we mu guharanira icyateza imbere Afurika yunze ubumwe, afatanya n’abandi bayobozi b’ibihugu bya Afurika gushakira umuti ku kibazo cy’ubukene cyugarije Afurika.
Ambasaderi Habyalimana nyuma yo gutanga ubutumwa yahawe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatorial isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, anizeza Perezida Teodoro Obiang ko azakomeza gushimangira ubufatanye ndetse n’umubano mwiza biri hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Habyarimana , Yanavuze kandi ko azakora ibishoboka byose kugira ngo uyu mubano wungure abaturage b’ibihugu byombi mu nzego zose.