Amb. Nduhungirehe yagize icyo avuga ku busabe bwa Perezida wa Rayon Sports

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe asanga bigoye ko Leta yagira icyo ifasha amakipe mu gihe ubukungu butifashe neza muri ibi bihe isi ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus

Kuri uyu wa Gatandatu ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi ba siporo by’umwihariko b’umupira w’amaguru, biriwe bungurana ibitekerezo ku gitekerezo cyatanzwe na Perezida wa Rayon Sports ku rubuga rwe rwa Twitter.

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, yasabaga ko Leta y’u Rwanda yafasha amakipe guhemba abakinnyimuri ibi bihe cyorezo cya Coronavirus cyatumye ibikorwa byinshi bihagarara, aho abona izasiga ubukene ku bigo bitandukanye birimo n’amakipe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe usanzwe unakurikiranira hafi imikino itandukanye, ni umwe mu bagize icyo bavuga kuri iki gitekerezo cya Perezida wa Rayon Sports.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko bigoye kuba Leta yafasha amakipe guhemba muri ibi bihe

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko bigoye kuba Leta yafasha amakipe guhemba muri ibi bihe

Kuri we asanga bigoranye cyane muri iyi minsi ko Leta yagira icyo afasha amakipe, ahubwo atangaza ko kuri we abona icyiza ari uko abaterankunga n’abafana bagoboka amakipe.

Yagize ati “Muri ibi bihe by’ubukungu butifashe neza, biragoye ko Leta yakwishyura imishahara y’abakozi b’ibigo byigenga batagihembwa kubera ibura ry’akazi, harimo n’abakinnyi b’amakipe y’umupira w’amaguru. Icyakorwa ni uko amakipe, abaterankunga n’abafana bafatanya mu kuziba icyo cyuho.”


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.