Ambasade ya Israel mu Rwanda irangajwe imbere na Ambasaderi wayo Ron Adam, yatangiye umushinga w’imikoranire n’Umuryango wa Espérance Kimisagara.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020 yasuye umuryango Association des Jeunes Sportifs de Kigali “ESPERANCE’ ukorera ku Kimisagara, aho bawuteye inkunga y’ibikoresho bya siporo birimo imyambaro yo gukinana (imipira, amakabutura, inkweto n’amasogisi), imyenda yo kwambara bagiye gukina (amatiriningi), ndetse n’imipira yo gukina.
Usibye ibyo kandi Ambasaderi wa Israel yagejejweho imwe mu mishinga iki kigo gifite irimo uburezi bunyuze muri Siporo, imishinga y’ubuhinzi, aha Ambasaderi akaba yabijeje ubufatanye bwa Ambasade ya Israel.
Ambasaderi Ron Adam yashimye ikigo cya Espérance ku bikorwa kimaze kugeraho mu myaka 26 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anakangurira abana batorezwa muri iki kigo gukunda umuco wa siporo, kwitabira ishuri n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi w’Umuryango wa Espérance ukorera ku Kimisagara, yavuze ko uru ruzinduko ari intangiriro y’ubufatanye bateganya kugirana na Ambasade ya Israel mu Rwanda, buzashingira ku bikorwa basanzwe bakora birimo imikino, imyidagaduro ndetse n’uburezi, hakiyongeraho n’imishinga mishya irimo n’ubuhinzi.
Yagize ati “Yaje kugira ngo dutangire kureba imikoranire yo hafi na hafi mu guteza imbere siporo ndetse n’umuco w’amahoro ku rwego rw’urubyiruko. Ku rwego rw’umuryango ibikorwa nibwo biri gutangira”
Ati “Batuzaniye ibikoresho bya siporo nk’impano, ariko natwe turi kwinjira mu mishinga ijyanye n’ubuhinzi kugira ngo umuryango ubashe kwiteza imbere, kandi tuzi neza ko abantu bo muri Israel bateye imbere mu buhinzi, ni bimwe mu byo tuzakorana bijyanye na siporo n’ubuhinzi.”
Ikigo cya Kimisagara Football for Hope Center ni ikigo kigarurira urubyiruko ibyiringiro by’ejo hazaza, iterambere rinyuze muri siporo, uburezi bunyuze muri siporo, uburinganire kugira ngo n’abakobwa bahabwe amahirwe yo kwitabira ibikorwa bya siporo, gufasha abana mu myigire, kugira ngo imikino igire icyo ibafasha mu mitsindire yabo mu ishuri.
Iki kigo kandi ubusanzwe ni na cyo gifite ikipe y’umupira w’amaguru izwi nka Espérance FC, iyi kipe yigeze gukina umwaka umwe mu cyiciro cya mbere yanazamuye bamwe mu bakinnyi benshi ubu harimo abakina mu cyiciro cya mbere ndetse no mu ikipe y’igihugu
Andi mafoto yaranze uru ruzinduko