Ambasade ya Israel mu Rwanda yatanze inkunga y’ibiribwa

Ambasade ya Israel mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 10 Mata 2020 yatanze inkunga ya toni enye igizwe n’ibishyimbo, umuceli, n’ifu y’ibigoli, bihwanye na Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ku miryango ikeneye ubufasha bw’ibiribwa i Kigali.


Iyo nkunga yatanzwe ku bufatanye bw’Umuryango wo muri Israel ugamije guteza imbere imibanire n’amahanga (Israeli Agency for International Cooperation) hamwe na Aid MASHAV.

Ambasade ya Israel yakoranye n’umuryango utari uwa Leta ukorera mu Rwanda witwa Inspire Women for Development (IWD) hamwe na Tabara Program, byashyizweho by’umwihariko na Mr. Tamir Sher, umunya Israel utuye mu Rwanda, kugira ngo afashe muri iki gikorwa.

Ku wa gatanu, imifuka irimo ibyo biribwa yagejejwe kuri centre ishinzwe gukusanya izo nkunga, yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, iyo centre ikaba iherereye mu Karere ka Kicukiro, bikaba byaragejejwe ku muyobozi wayo.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam washyikirije iyo nkunga abari bahagarariye uruhande rw’u Rwanda, yavuze ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira, abaturage benshi i Kigali batakaje akazi kabo, haba mu bijyanye n’inganda, abubatsi ndetse n’abatwara abagenzi kuri moto.


Yagize ati: “Nshimishijwe no kugira uruhare ruto, ku mbaraga Guverinoma y’u Rwanda yagize, zo gutanga ibiribwa by’ibanze ku babikeneye i Kigali.”

Ambasade ya Israel mu Rwanda ivuga ko izakomeza gufatanya n’u Rwanda, igihugu kivandimwe cya Israel, mu gukomeza umubano mwiza ibi bihugu bifitanye, mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Iyo Ambasade kandi yavuze ko yifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ifata mu mugongo abarokotse, kandi iharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.