Ambasade y’u Bushinwa yahaye ibiribwa abarimu bagizweho ingaruka na Covid-19 muri Gasabo

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ifatanyije n’Abanyarwanda bize muri icyo gihugu, begeranyije amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 22 (22,673,000 Frw) bayaguramo ibiribwa byo guha abarimu bashonje bo mu Karere ka Gasabo.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi w

Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’Umuryango w’abize mu Bushinwa (wambaye umupira w’umukara), Uwungirije Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda ndetse n’Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Gasabo wakiriye ibiribwa byahawe abarimu

Ibiribwa byatanzwe na Ambasade y’u Bushinwa bigizwe n’umuceri, ifu y’ibigori (kawunga), ibishyimbo, amavuta yo kurya n’umunyu, ndetse n’amasabune.

Umuyobozi Mukuru wungirije Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Xing Yuchun avuga ko ibi biribwa byagenewe imiryango igera kuri 300 y’abarimu bo mu mashuri yigenga batakaje akazi muri iki gihe cyo kwirinda Covid-19.

Xing yagize ati “Twahisemo Akarere ka Gasabo bitewe n’uko umuryango w’Abanyarwanda bize mu Bushinwa ari ko wahisemo”.

Mbere yo gutanga ibiribwa habanje kubaho ibiganiro ku mubano wa Ambasade y

Mbere yo gutanga ibiribwa habanje kubaho ibiganiro ku mubano wa Ambasade y’u Bushinwa n’Akarere ka Gasabo

Tubajije uyu muryango impamvu bahisemo gufasha abarimu bo muri Gasabo gusa, Higaniro Theoneste uwuyobora yasobanuye ko byatewe n’uko ari ko karere banditswemo kandi bahafite icyicaro(ibiro).

Higaniro yakomeje agira ati “Twegereye akarere ka Gasabo tubibwira ubuyobozi bwako ko twasabira ubufasha abagizweho ingaruka na Covid-19, tugira amahirwe Amabasade iratwumva iduha ubwo bufasha”.

“Ibyo gufasha abarimu bose mu mashuri yigenga bizaterwa n’ubushobozi buzagenda buboneka, ariko byaba byiza tubishoboye kuko gahunda ari ugufasha Abanyarwanda benshi bashoboka”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis avuga ko bagiye kubanza kubarura abarimu b’amashuri yigenga bose bakeneye ibiribwa mbere y’uko bitangira gutangwa.


Mudaheranwa yagize ati “ibiribwa turabigeza ku babikeneye vuba bishoboka”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko baganiriye n’uwungirije Ambasaderi y’u Bushinwa ku mikoranire yihariye bafitanye, ijyanye no kubaka amashuri, gutanga ibitabo muri gahunda yo kwigisha abakuze gusoma no kwandika, hamwe no guteza imbere imibereho myiza muri rusange.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.