Ambasaderi Habyalimana Jean Baptiste yashyikirije Perezida wa Tchad Idriss Deby Itno impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Tchad ije yiyongera kuri Repubulika ya Congo, Centrafrika, Gabon na Guinée Equatorial nazo yari asanzwe ahagararyiye.
Mu kiganiro gito bagiranye, aho yari mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ihererere mu murwa mukuru N’Djamena, Perezida Idriss Deby yavuze ko ashimira Perezida Kagame uruhare agira mu guteza imbere u Rwanda na Afurika.
Yagize ati « “ Nishimira umubano n’ubushuti u Rwanda na Tchad bifitanye. Nishimira kandi uruhare rwa Nyakubahwa Paul Kagame mu guteza igihugu cy’u Rwanda imbere ndetse n’umurava we mu guharanira icyateza imbere Afurika yunze ubumwe ndetse n’umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC).”
Ambasaderi Habyalimana nawe yatangaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri Tchad isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda. Yizeje Perezida Idriss Deby ko azakomeza gushimangira ubufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Habyalimana, yanavuze kandi ko afatanije na Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Tchad, azakora ibishoboka byose kugira ngo uyu mubano urusheho kwungura abaturage b’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubuhahirane, ubukerarugendondetse n’ibindi bifitiye akamaro ibihugu byombi.