Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, yemereye akarere ka Ngororero inkunga y’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 50, mu rwego rwo gufasha imiryango yasenyewe n’imvura.
Ni ubutumwa yatanze anyujije kuri Twitter ku mugoroba wo ku itariki 15 Gicurasi 2020 yifashishije video, aho yabutanze mu rurimi rw’Ikinyarwanda asanzwe akoresha.
Yagize ati “Kubera imvura nyinshi y’itumba, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, ivuga ko ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage byagezweho n’ingaruka yatewe n’umwuzure, kandi yangiza n’ibintu byabo. Uyu munsi nemeye Miliyoni hafi 50 z’Amanyarwanda”.
Akomeza agira ati “Ni amafaranga azifashishwa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bantu basenyewe n’imvura. Aya mafaranga azafasha imiryango yagaragajwe na MINEMA, kugira ngo babone ibikoresho bikenewe”.
Ambasaderi Vrooman, avuga ko iyo ari inkunga ya USAID izahabwa Care International kugira ngo itange ubutabazi hose mu Karere ka Ngororero.
Ati “Iyi ni inkunga ya USAID izahabwa Care International, kugira ngo itange ubutabazi hose mu Karere ka Ngororero. Ibyo bikoresho birimo amasafuriya, ibiringiti, inzitiramibu, matora, ibikoresho by’isuku n’ibindi. Mube amahoro”.
Iyo nkunga, itanzwe mu gihe imvura iherutse kugwa yatwaye ubuzima bw’abantu 72 mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo, inasenya inzu zigera mu 1000 z’abaturage, ubu bamwe bakaba bacumbikiwe mu bigo by’amashuri no mu miryango mu baturanyi.
Uyu munsi, @USAIDRwanda nemereye $50,000 azifashishwa gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bantu basenyewe n’imvura y’itumba ⛈ mu @NgororeroDistr #Rwanda. @careinrwanda @theOFDA @RwandaEmergency pic.twitter.com/sQwT4G551K
— Ambassador Peter Vrooman (@USAmbRwanda) May 15, 2020