Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, avuga ko igihugu cye gikora ibirenze ibindi bihugu byose mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ku isi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yamaganye abanenga Perezida Donald Trump, avuga ko ari ingaruka z’amakuru atari yo isi yabonye avuga ku ruhare rwa Amerika mu kurwanya COVID-19.
Bwana Pompeo yavuze ko bishoboka ko Amerika izakoresha amafaranga menshi kuruta mbere hose mu buzima ku isi, nubwo yahagaritse inkunga yatangaga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).
Mike Pompeo yavuze ko nta kindi gihugu cyigeze kigira, cyangwa kizigera gikora byinshi mu guharanira ubuzima bw’isi kurusha Amerika.
Yongeyeho ko by’Umwihariko Amerika yiyemeje gukoresha Amadolari arenga miliyoni 170 (asaga miliyari 162 mu mafaranga y’u Rwanda) muri Afurika yonyine, kugira ngo yifashishwe mu kwirinda Coronavirus.
Yakomoje no ku isura ya Amerika mu mahanga yangiritse kubera amagambo Perezida Trump aherutse kuvuga ku bijyanye no kuvura COVID-19 hakoreshejwe imiti inyuranye, ariko asaba ibihugu bya Afurika kugirira icyizere Amerika.