AMERIKA: Umuhanzi City Tycoon agiye gufata amashusho y’indirimbo ihenze cyane kurusha izindi, harimo abakobwa babanyamideli batangiye kuvugisha benshi(AMAFOTO)

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika, City Tycoon,ari mu mwiteguro yo gufata amashusho y’indirimbo bigaragarako izaba ihenze cyane kurusha izindi ndirimbo dusanzwe tubona z’abahanzi bo mu Rwanda.

Uyu muhanzi ukora injyana ya Dancehall na Afrobeat, atuye muri Leta ya Philadelphia, ni umwe mubahanzi bari kwigaragaza cyane bitewe n’imiririmbire ye n’ijwi rye rikunzwe nabenshi.

City Tycoon uhorana udushya yatangiye imyiteguro y’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya yise“Tebatusobora” ahamyako ari imwe mu ndirimbo zizaba zihenze cyane kurusha izindi mu ndirimbo ze yakoze ndetse ugereranyije nizindi dusanzwe tubona mu Rwanda, iyi ndirimbo bikaba bigaragara ko azaba ariyo yambere ifite amashusho ahenze cyane.

Mu kiganiro twagiranye na City Tycoon yavuzeko iyi ndirimbo yayishoyemo amafaranga menshi, hazaba harimo amamodoka ahenze, abakobwa batoranyijwe babanyamideli beza cyane kurusha abandi muri Amerika.

Yagize ati “Ni indirimbo nashoyemo amafranga menshi kuko nshaka ko izaruta indirimbo zose nakoze,kugeza ubu maze kuyishoramo miliyoni 15, harimo imodoka zihenze, abakobwa beza batoranyijwe ndetse turacyashakisha n’abandi bo kujyamo”

Tycoon avugako “Tebatusobora” igomba kugaragaramo abantu benshi byumwihariko akaba yarahaye umwanya abafana be bose babyifuza kuyijyamo.

Uyu muhanzi yakomeje agira ati “Ndakekako iyi azaba ariyo ndirimbo yambere mu Rwanda nziza kandi ihenze cyane kuburyo muri East africa naho igomba kuba iri muzambere bitewe naho izakorerwa, aba directors bazayiyobora bafata amashusho, nibindi bintu byinshi bizagaragaramo”

Nkuko bigaragara mu mafoto n’amashusho y’imyiteguro y’ifatwa ry’iyi ndirimbo umunyamakuru wacu yabonye, biragaragara ko izaba ari indirimbo idasanzwe kandi ihenze cyane tugereranyije nizindi ndirimbo tubona mu Rwanda no muri East Africa.Tebatusobola amajwi yayo amaze igihe gito agiye hanze, City Tycoon yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise “Tiyamo” afatanyije na Papa Cyangwe, muzindi ndirimbo yakoze harimo iyo yise “Real Love” “Tujooge” nizindi.

UMVA INDIRIMBO ‘TEBATUSOBOLA’ CITY TYCOON ARI GUKORERA AMASHUSHO

REBA AMAFOTO AGARAGAZA BIMWE MU BIZARANGA VIDEO CITY TYCOON YIGANJEMO ABAKOBWA B’UBWOKO BWOSE

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.