Amwe yanezerewe andi aguma gutenguha abafana! Arsenal ikomeje urugendo rwo gutsindwa.

Amakipe yo mu Bwongereza yaraye akinnye imikino yo guhatanira igikombe cy’imbere mu gihugu cyitwa FA cup.

Mu ijoro ryahise amwe mu makipe akunzwe cyane yo mu Bwongereza yaraye akinnye ahatanira kujya mu kindi cyiciro cy’igikombe cy’igihugu cyitwa FA cup, ariko amwe mu makipe yitwara neza cyane andi biguma kwanga.

Ikipe ya Arsenal imwe mu makipe akunzwe cyane ku isi yaraye ikuwemo n’ikipe ya Liverpool izi zose zifatwa nk’ikipe zikomeye ku isi ariko Arsenal imaze iminsi ititwara neza nabwo byaje kuyinanira iratsindwa bituma ihita ivamo mu gikombe cya FA cup ku bitego yatsinzwe 2-0 mu minota yanyuma bituma abafana bakomeje kwibaza kuhazaza hiyi kipe dore yari itangiye guha abakunzi bayo ibyishimo inagaragaza ko yasubiye ku budahangarwa bwayo ariko bikomeje kwanga.

Arsenal ubu ni ikipe ya 4 muri shampiyona y’ubwongereza n’amanota 40 aho iza inyuma y’ikipe ya Manchester City kandi yo ifite n’ikirarane.

Ikipe ya Liverpool yaraye inyagiye Arsenal 2-0

Iyi kipe izagaruka mu kibuga itariki 20 Mutarama aho izaba icakirana na Crystal Palace.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.