Ange Kagame yashimiye abaganga bamufashije kubyara imfura ye

Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yashimiye itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bamufashije kwibaruka umwana w’imfura we n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.


Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo uyu muryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse umwana wabo w’imfura, nyuma y’umwaka bashyingiranywe.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n’umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.

Mu butumwa Ange Kagame yanyujije kuri twitter, na we yashimiye abantu bose baboherereje ubutumwa bubashimira, kandi agira ati “Tunejejwe no kwitwa ababyeyi b’aka kamalayika gato”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.