Apotre Gitwaza ngo ntashoboye kwishyurira abana be amashuri mu Rwanda – Video

Apotre Gitwaza Paul, uyobora itorero Zion Temple ku isi, yavuze ko byoroshye ko abana be biga muri Amerika kuruta uko bakwiga mu Rwanda, kuko nta bushobozi afite bwo kubarihira amashuri mu Rwanda .


Gitwaza ngo ntashoboye kwishyurira Abana be batatu Amashuri mu Rwanda

Gitwaza ngo ntashoboye kwishyurira Abana be batatu Amashuri mu Rwanda

Yabitangarije ku cyicaro cya Zion Temple giherereye mu Gatenga, ubwo yasobanuraga ibibazo by’amakimbirane hagati ye na bamwe mu ba pasiteri ndetse n’aba bishop bo mu itorero abereye umuyobozi, bimaze iminsi bihavugwa.

Yagize ati “Mbibutse ko abana banjye, ntabwo bariha minerval kuko ari Abanyamerika. Mu buryo binyorohera njyewe ko biga muri Amerika kuruta hano. Hano ntafaranga mfite za Minerval, ariko hariya bigira Ubuntu kuko ni Abanyamerika.”

Akimara kuvuga ibi, bamwe bibajije niba koko Umuntu w’Intumwa y’Imana, ukuriye amatorero ya Zion Temple akorera hirya no hino ku isi, yabura koko ubushobozi bwo kurihira abana be batatu amashuri mu Rwanda, akabona ububabeshaho muri Amerika na Nyina ubabyara.

Apotre Gitwaza yagiranye ibibazo n’abo bari bafatanije kuyobora itorero rya Zion Temple mu Burayi no mu Rwanda, aho bamwe bari baranahinduye izina ry’Itorero abereye umuyobozi bagamije ku muhigika ku buyobozi bwaryo.

Aba bayobozi barimo aba Bishop ndetse n’Aba pasiteri, Apotre Gitwaza yafashe umwanzuro wo kubirukana mu itorero burundu, ndetse anemerera abakirisitu bifuza kubagana kugenda nta kibazo, bagakomezanya na bo gukora umurimo w’Imana.

Reba Video Apotre Gitwaza avuga ko atabona amafaranga yo kwishyurira abana be amashuri mu Rwanda

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.