Apôtre Yongwe ngo azishyurira Imana amaturo abakiristo bayihaye / Hari umuntu yari ariye miliyoni 30 , Mu rukiko bavuze ko yakakaga abantu amaturo abashukisha kubakorera ibitangaza (Uko byagenze!)

Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ukurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ko yemeye guhindura imikorere ishingiye ku gusaba amaturo abayoboke be n’abamukurikira kuko atari ikinani ku mategeko. Yabigarutseho mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, mu rubanza aregwamo n’Ubushinjacyaha kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ubwo Ubushinjacyaha bwasobanuraga impamvu zikomeye zituma Yongwe akekwaho icyaha, bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye yakundaga gusaba abantu gutanga amaturo ngo abashukisha kubakorera ibitangaza.

Bwavuze ko telefoni ye yagaragaje ko yakira amafaranga menshi nk’ikimenyetso cy’uko abo yakoreye ubutekamutwe ari benshi.

Bwavuze ko mu bamuhaye amafaranga harimo abari mu Rwanda n’abari mu mahanga, bagiye bakoresha uburyo butandukanye mu kumwoherereza amafaranga burimo Western Union na Moneygram yaba kuri we no kuri konti z’umugore we.

Yongwe wari imbere y’urukiko, yemeye ko mu bihe bitandukanye yagiye yaka abantu amaturo ariko ko atabakoreye ubutekamutwe nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Yagaragaje ko abo yasabaga amafaranga mbere yabanzaga kubaganiriza akabereka ibyo azakoreshwa by’umwihariko kubabaga bamusabye kubasengera iminsi runaka ari mu butayu.

Yabwiye Urukiko ko ibyo yakoze yabishingiye ku biteganywa n’ijambo ry’Imana kandi ko n’abamuhaye amafaranga babaga babyemeye.

Yavuze ko kuva mu 2013, kugera uyu munsi atunzwe n’amaturo abayoboke be batura kandi yumva nta cyaha kirimo bijyanye n’imyemerere.

Uyu mugabo wakunze kwifashisha imirongo ya Bibiliya mu Rukiko, yavuze ko mu gihe byagaragara ko imyizerere yo kwaka amaturo abayoboke be inyuranye n’amategeko yiteguye kuyihindura. Ati “Iyo myizerere nshobora kuyihindura, kuko ntari ikinani mu mategeko kandi na Bibiliya imbwira kubaha abayobozi.”

“Nemeye ko n’ibiganiro byaba byaratambutse nabisiba, nkanafasha n’abandi kumva ko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko nubwo bishingiye ku myizerere yabo.”

Yemeye ko telefoni ye yanyuzeho amafaranga menshi mu bihe binyuranye kubera abantu banyurwaga n’ibikorwa bye bakamuha ku mafaranga. Ati “Imana yampaye umugisha, abantu benshi bakanyoherereza ku mafaranga nyuma yo gukunda ibikorwa byanjye. Hari n’aho byageze ngira ubwoba bitewe n’amafaranga nabonaga. Natekereje gushinga televiziyo nta mafaranga mfite ariko abakundaga ibyo nakoraga banteye inkunga.”

Umwunganira mu mategeko yavuze ko akurikije ibyaha umukiliya we, aregwa atagakwiye kuba afunzwe kubera ko ari ibyaha mbonezamubano.

Yavuze ko ibintu yakoze gishingiye ku kwizera ku buryo byagorana gusuzuma niba koko abavuze ko yabijeje ibintu ntibyaba ari byo.

Yavuze kandi ko umukiliya we atari we wakoraga ibitangaza ahubwo ko yabasengeraga Imana, ikaba ari yo ibikora bityo ko n’uwaba atarabibonye atari akwiye kubibaza Yongwe.

Yatanze urugero rw’umunyamategeko wunganira abantu mu nkiko avuga ko iyo aganira n’umukiliya amwizeza ko bazaburana ariko iyo batsinzwe bitabazwa uwamwunganiye.

Yatanze icyifuzo cy’uko niba kurya amaturo mu banyamadini ari icyaha hakwiye kujyaho itegeko ribibabuza kuko abanyamadini bose babeshwaho nayo.

Apôtre Yongwe yemeye ko abifuza kumwishyuza amaturo bahaye Imana, yiteguye kuyabasubiza nubwo mu bamureze harimo n’abo yasengeye ibyifuzo byabo bigasubizwa.

Hari uwo yashatse kwambura miliyoni 30 Frw : Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu batanze ikirego harimo umuntu uba muri Canada, wagaragaje ko yashatse kumwaka ibihumbi 30 Frw by’amadorali amubeshya ko agiye gushinga Hotel ku Gisenyi.

Apôtre Yongwe ngo yamubwiraga ko azajya amwungukira ibihumbi bibiri by’amadorali buri kwezi.

Uyu ngo yamenyanye na Yongwe binyuze mu masengesho ndetse ngo hari n’ibihumbi 500 Frw yigeze kumuha akamusengera. Yongwe yemeje ko ibyo yasengeye kuri we byasubijwe atazi impamvu yatumye anamurega.

Nyuma ngo Apôtre Yongwe yongeye kugerageza kumusaba amafaranga amwereka ko ashaka gushinga Hotel, ariko undi akeka ko ashaka kumutekera umutwe.

Apôtre Yongwe yavuze ko ayo mafaranga koko bayaganiriyeho ubwo yamwerekaga umushinga mugari yari afite agashaka abashoramo imari, yamwerekaga ko gushora imari biri mu nyungu za bombi.

Yavuze ko ibyo yashakaga gukora bya hotel yahise abivamo kandi ko n’uwo yasabaga amafaranga atayamuhaye.

Mu bandi bamurega harimo babiri bamushinja ko yabambuye amafaranga bari bamugurije, ariko Yongwe akaba yemera kubishyura.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko hari undi wamuhaye agera kuri miliyoni ebyiri amubwira ko umwana we yarozwe ngo azajya mu Burundi gutaburura ubwo burozi ariko ntabikore ndetse akaba ataranamusubije amafaranga ye.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko yakomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo kuko ari bwo buryo bwonyine bwo guhagarika ikorwa ry’icyaha.

Apôtre Yongwe yasabye ko akomeza gukurikiranwa ari hanze kuko atazatoroka ubutabera. Yongwe yagize ati “Niba mbagiriyeho umugisha, mwemere nkurikiranwe ndi hanze kuko nkunda igihugu cyanjye, kandi igihano giteganywa n’itegeko nticyatuma ntoroka ubutabera.”

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 26 Ukwakira 2023 Saa Kumi z’umugoroba.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.