APR FC na Police FC bigiye gucakirana ku munsi w’intwari kuya 01 Gashyantare 2024

Hagiye kuba umukino uhuza amakipe abiri akomeye mu Rwanda ndetse y’inzego zikomeye cyane mu gihugu ahatanira igikombe cy’intwari.

Ikipe y’ingabo APR Fc ndetse n’iya Police y’u Rwanda Police Fc zigiye guhura ku gikombe cy’intwari kizaba itariki 01 Gashyantare ku kibuga cya Kigali Pele Stadium i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ukaba utezweho igitangaza.

Si ubwa mbere aya makipe kurubu akomeye aho yose ku rutonde rwa shampiyona agaragaza ko aharanira igikombe nubwo Apr Fc irusha amanota ikipe ya Police FC gusa sibiyibuza gukomeza urugendo igaragaza ko ishaka igikombe.

Iki gikombe cy’intwari cyabonetsemo amakipe ane gusa yari hejuru ku rutonde rwa shampiyona kuko niyo yafashwe kugira ngo ahatanire iki gikombe cy’intwari aho ari Apr Fc, Police Fc, Rayon Sports Fc ndetse na Musanze Fc gusa kurubu hagiye gukinwa shampiyona ihuza Police Fc ndetse na Apr Fc kuko izindi zamajije kuvamo zose. Uyu mukino uzasifurwa n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Mutoni Aline ndetse n’abandi bungiriza be.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.