APR FC na Rayon Sports zahakanye amakuru y’igurwa rya Yannick Bizimana

Ikipe ya APR Fc ndetse n’ikipe ya Rayon Sports zahakanye amakuru avuga ko uyu mukinnyi yamaze kugurwa n’ikipe ya APR FC avuye muri Rayon Sports.

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko ikipe ya APR Fc yaba ayamaze kgura abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports ari bo Mugisha Gilbert ndetse na Bizimana Yannick bombi bari bagifite amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports.

Bizimana Yannick bivugwa ko yerekeje muri APR FC

Bizimana Yannick bivugwa ko yerekeje muri APR FC

Kugeza ubu amakuru atugeraho ni uko ikipe ya Rayon Sports yaba yagurishije Bizimana Yannick mu ikipe ya APR FC, hakaba hatanzwe amafaranga agera kuri Miliyoni 20 Frws, hagurwa amasezerano y’umwaka umwe yari afite muri iyi kipe, amakipe yombi ariko akaba yahakanye aya makuru.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, ikipe ya Rayon Sports yahakanye aya makuru ivuga ko umukinnyi Bizimana Yannick akiri umukinnyi wa Rayon Sports kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2020/2021.


Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC, umuvugizi wayo Kazungu Claveryatanagrije Radio Rwanda ko APR Fc itigeze isinyisha uyu mukinnyi, ndetse ko iramutse imwifuje yazegera ubuyobozi bwa rayon Sports bakabiganira nk’uko byagenze ku bakinnyi nka Haruna Niyonzima na Ngabo Albert.

Rayon Sporta abakinnyi barayisohokamo umunsi ku munsi

Rayon Sporta abakinnyi barayisohokamo umunsi ku munsi

Yannick Bizimana wagiye mu ikipe ya Rayon Sports avuye mu ikipe ya Muhanga, yatowe kabiri nk’umukinnyi w’ukwezi mu ikipe ya Rayon Sports, akaba ari nawe mukinnyi watsindiye Rayon Sports ibitego muri shampiyona iherukwa gusubikwa aho yari afite ibitego umunani.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutakaza abakinnyi umunsi ku wundi, barimo Iradukunda Eric Radu na Eric Rutanga berekeje muri Police Fc, Kimenyi Yves na Irambona Eric berekeje muri Kiyovu Sports, ndetse na Mugheni Fabrice waszeye ariko akaba ataravuga aho yerekeje.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.