APR FC yahishuye ibanga yakoresheje muri uyu mwaka w’imikino

Ikipe ya APR FC yahishuye ibanga nyamakuru ryatumye imara iminsi 24 ya shampiyona itaratsindwa umukino n’umwe, n’ubu ikaba ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

APR FC ntiratsindwa umukino muri uyu mwaka w

APR FC ntiratsindwa umukino muri uyu mwaka w’imikino

Ibi byatangajwe n’umunyamabanga wa APR FC Lt. Colonel Sekaramba Sylvestre, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku murongo wa telephone, aho yagize ati “Ibanga APR FC ifite uyu mwaka ni ibintu bitatu, abakinnyi beza twatoranyije, abatoza beza twabashakiye ndetse n’ubuyobozi”.

Yakomeje avuga ko kugira abatoza beza udafite abakinnyi beza ntacyo byagufasha.

Ati “Kugira abatoza ndetse n’abakinnyi udafite ubuyobozi bukuri hafi umusaruro ntiwaboneka”.

Ikindi yashimiye abafana ba APR FC bakomeje kuyiba hafi kuko kugira ikipe itagira abafana nta byishimo wagira.

Mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ubuyobozi bwa APR FC bwasabye abafana bayo kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo guhashya icyo cyorezo.

Shampiyona yahagaritswe APR FC yagiye gusura Espoir FC ku munsi wa 24 wa shampiyona, uyu mukino ikaba itarawukinnye.

Danny Usengimana amaze gutsinda ibitego 11 muri shampiyona

Danny Usengimana amaze gutsinda ibitego 11 muri shampiyona

Mu mikino 23 imaze gukina, yatsinzemo imikino 17, inganya imikino itandatu. Muri iyi mikino APR FC yatsinzemo ibitego 43 itsindwa 11, ikaba ifite amanota 44 bivuze ko izigamye ibitego 33 n’amanota 57.

Rutahizamu Danny Usengimana amaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 23.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.