Ngabo Medard umuhanzi w’icyamamare w’umunyarwanda wamamaye kw’izina rya Meddy akomeje kuryoherwa n’urukundo rw’umuryango we ariwo umugore n’umwana akunda cyane bihebuje.
Mu birori by’agahebuzo Meddy hashize igihe akoze ubukwe n’uyu mugore we ukomoka muri Ethiopia maze bakimara gusezerana ahita afata izina ry’umugabo we nawe yitwa Mimi Ali Ngabo , maze bibarutse akana k’agakobwa nako bahise bakita Myla kuri ubu ufite umwaka umwe w’amavuko.
Meddy na Mimi nyuma yo gukora ubukwe bagiye bavugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bime na bimwe byo muri Afurika , bavuga ko uyu mugore atoteza umugabo we ndetse anamukubita inshyi , bityo ngo uyu mugabo w’umunyarwanda akaba yari yatangiye kwitwa inganzwa, aho bavugaga ko nta jambo agira mu rugo rwe.
Ibyo byavugwaga byose byaje kurangir ari amagambo y’abantu gusa dore ko nta gihamya yari ihari igaragaza ko Meddy ari inganzwa itabasha kuyobora urugo.
Muminsi ishize umwana wabo yuzuza umwaka Meddy na Mimi bashyize hanze amafoto yacececyesheje ababavugaga , bitewe n’ibyishimo byabarangaga bari kwizihiza isabukuru y’umwaka umwana wabo amaze avutse.
Kuva ubwo kugeza ubu Meddy na Mimi ndetse n’umwana wabo w’igikundiro urukundo ni rwose nk’uko bigaragara mu mafoto bashyira hanze umunsi kuwundi bari mu byishimo.
Reba amafoto ya Meddy na Mimi ndetse n’umwana wabo Myla