Aragisha inama: Yaterese abakobwa babiri, bose baramubenga

Umusomyi wa Kigali Today yanditse ubutumwa mu mwanya wagenewe ibitekerezo agisha inama y’uko yabigenza ngo ashinge urugo mu bushobozi afite, ariko akaba afite imbogamizi z’uko abakobwa babiri yaterese bamubenze.


Ubutumwa bwe buragira buti: “None se gukora ubukwe ko bihenze twebwe b’abakene tuzabigenza gute? Kuko nko gukodesha salle y’ubukwe bigera no muri 1.000.000 naho decoration n’imyenda y’abageni na byo ni nka 1.000.000 noneho gato ni 120.000, imodoka z’abageni nazo ziri muri 200.000, cameraman ari muri 280.000 noneho wateranya ayo amafaranga yose ugasanga twebwe abasore turayabuze.”

“Kuko jye rwose hari umukobwa twakundanye dupanze ubukwe bigera aho mubwiye ko mfite 2.000.000 gusa kandi zigomba kuvamo byose arabyanga ndetse ahita anambenga kuko ngo ntashoboye. Kuko we yansabaga kugurisha amasambu yanjye yose narazwe n’ababyeyi kugira ngo nkwize ngo nibura 6.000.000 ngo ubukwe bugende neza.”

“Si ibyo gusa na nyuma yaho naterese undi mukobwa mwiza dusengana w’umuririmbyi aranyitegereza aravuga ngo rwose nindeke kwitesha umutwe ntabwo nujuje conditions z’uwo ashaka. Ngo ntiyashakana n’umuntu ugenda ateze shirumuteto kandi umukobwa afite ivatiri nziza. None ubwo tuzabigenza gute?”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, hari uwagize ati “Yaretse gusoroma ibimusumba se? Uwo nta nama akeneye ari kuganira.”

Undi yagize ati “Nakocore. Bapfa kuba babyemeranya. Famille bayibwirire mu gikari.”

Undi we yagize ati “Corona yarabyoroheje izarangira umwana mu nda afite amezi 3”

Hari undi watanze igitekerezo agaragaza ko abantu badakwiriye gushingira urukundo ku bintu umuntu atunze, ati “Bene abo bagore bakurira mu nzu. Gushyingiranwa k’umuhungu n’umukobwa ntibigombera amafaranga na busa, baragenda(uko bameze kose) imbere ya Gitifu na Pasiteri bakabasaba kubashyingira ubundi bakigira mu rugo, abaseka bagaseka. Adamu na Eva se bari bafite iki? Hari karuvati bari bambaye cg imodoka cg inzu! Ibintu bipfira mu myumvire y’abantu.”

Nawe wamugira inama, wandika ubutumwa hepfo y’inkuru ahagenewe umwanya w’ibitekerezo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.