Arakangurira abakobwa kwiga amasomo ya Siyansi

Nyinawumuntu Rwiririza Delice uri mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda, yahisemo umushinga wo gukangurira abakobwa bagenzi be kwiga amasomo ya Siyansi kubera uburyo yasanze Siyansi ari ingenzi mu mibereho rusange y’ubuzima bw’abantu cyane cyane mu gihugu cy’u Rwanda cyihuta mu iterambere ry’ikoranabuhanga.


Uyu mukobwa wiyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba, akaza no kujya muri 20 ubu bari mu mwiherero, yavuze ko ikimuraje ishinga ari ugukora ubukangurambaga ku bakobwa bagakangukira kwiga amasomo ya Siyansi n’Ikoranabuhanga kuko asanga abakobwa biga bene aya masomo bakiri bake bigatuma benshi batajyana n’umuvuduko w’iterambere ry’igihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Umuco na Siyansi, rigaragaza ko 30% gusa by’abakobwa biga mu mashuri makuru na kaminuza ari bo babasha gukurikira amasomo ya Siyansi n’Ikoranabuhanga naho 12% gusa bakaba ari bo bari mu kazi kajyanye na Siyansi, bikaba bigira ingaruka ku iterambere ry’ibihugu muri rusange.

Iki rero ngo ni ikibazo Miss Rwiririza ashaka guhangana na cyo, naramuka abaye Miss Rwanda. Uburyo azabikoramo, ngo ni ukuzenguruka amashuri yisumbuye na kaminuza akora ibiganiro mpaka bigamije ubukangurambaga bwo gukangurira abakobwa kwiyumvamo ubushobozi no gutinyuka aya masomo kuko ngo ari amasomo nk’ayandi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.