Segikwiye Alex wo mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare arasaba ubufasha bwo kuvuza umwuzukuru we wavukanye ubumuga bwo mu maso.
Segikwiye Alex asanganywe ubumuga bw’ukuboko kw’iburyo kwanyunyutse akaba ntacyo yabasha kugukoresha.
Ubumuga bw’ukuboko hiyongeraho ubw’umugongo kubera inkoni yakubiswe mu 1990 ashinjwa kuba icyitso cy’Inkotanyi.
Ubu bumuga bw’ingingo bumushyira mu cyiciro cya 2 cy’abafite ubumuga na 70% by’ubumuga.
Segikwiye Alex yaje gutura muri Nyagatare avuye ahitwa Mabuga mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.
Inzu abamo ayicumbitsemo nta sambu yo guhinga agira, umugore we ni we uzinduka ashakisha ikibatunga.
Ibibazo byose afite hiyongeraho icy’umwuzukuru we Ukwishatse Grace ufite imyaka 7 akaba yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kuri GS Rurenge, wavukanye ubumuga bwo mu maso.
Ati “Uyu mwana yavukiye kwa muganga i Rukumberi avukana ubumuga, nta mazuru agira, ubwonko buri hejuru y’ijisho, ijisho rimwe ryarebaga mu gutwi. Twakomeje kumuzengurukana ibitaro byose harimo na CHUK batwohereza i Kanombe ijisho bararigarura ariko 2017 batubwira ko amazuru bateraho andi ndetse ngo n’ubwonko bwashyirwa aho bugomba kuba buri ariko ngo byakorerwa mu Buhinde.”
Segikwiye Alex avuga ko ubwo aheruka i Kanombe gufata umuti wo gushyira mu jisho ry’umwuzukuru we ngo yabajije igihe bazamutwarira mu Buhinde bamubwira ko bazamuhamagara ariko n’ubu ngo amaso yaheze mu kirere.
Avuga ko nta kiguzi bigeze bamubwira yatanga kugira ngo umwuzukuru we avurwe uretse ko ngo nta n’icyo we yifitiye.
Asaba Leta n’undi ufite umutima w’impuhwe kumufasha umwuzukuru we akavuzwa kuko aribwo yatekana.
Agira ati “Rwose ari ibishoboka uriya mwana akavurwa naruhuka. Namushyize mu ishuri kandi mbona akurikira nk’abandi ariko ubona ubwonko butera hejuru y’ijisho bikantera ubwoba, na we byanze bikunze biramubangamiye kutagira amazuru.”
Yongeraho ati “Abanyarwanda bagira impuhwe ndetse na Leta ni umubyeyi bamfasha muri iki kibazo rwose kuko jye nta bushobozi.”
Kuba uyu mwana arerwa na Segikwiye ngo byatewe n’uko ababyeyi be bamumutanye.
Segikwiye avuga ko se w’umwana Ndayambaje Daniel akibona abyaye umwana wa mbere ufite ubumuga yahise ahungabana muri 2015 ajya muri Uganda ku buryo batazi n’amakuru ye.
Ati “Se sinamurenganya, yabonye ubumuga umwana avukanye kandi ari we wa mbere arahahamuka kubera ibibazo yahuye na byo muri Jenoside kuko yabuze umuryango we wose. Urumva yumvise ko yasigariye ubusa.”
Nyina wa Ukwishatse Grace akaba umukobwa wa Segikwiye na we ngo ntibamuheruka ndetse ngo ntibazi n’amakuru ye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet avuga ko ikibazo cya Segikwiye bakizi kandi barimo gushaka uko bamufasha.
Mbere na mbere ngo barashaka kubanza kumusura iwe mu rugo bakareba imibereho ye yatumye ashyirwa mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe.
Ikindi ngo umwuzukuru na we ngo agomba kubanza guhabwa icyiciro cy’ubumuga ku buryo babona aho bahera bafasha mu burwayi bwe.
Ati “Hari itsinda ry’akarere rigomba kumusura ariko ikigaragara ni uko ntacyo yashobora kuko ari umubyeyi afite ubumuga n’umwana ni uko, tugiye kumukurikirana turebe icyo yafashwa kugira ngo abone impapuro zafasha kumuvuza.”