Iradukunda Julienne wo mu Mudugudu wa Rwarucura, Akagari ka Mbare, Umurenge wa Karangazi muri Nyagatare, asaba ubuyobozi kumufasha agahabwa ibitunga abana kuko umugabo we yamutaye akajyana imitungo yose n’isambu bahinganga akayirukanwamo.
Iradukunda Julienne avuga ko amakimbirane mu rugo yatangiye ubwo umugabo yatangiraga gucuruza iduka ariko rikaza guhomba, bigakekwa ko byaturutse ku nshoreke yari afite banabyaranye umwana.
Kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda uwo mugabo yari yatangije, ngo yagarutse mu rugo afite ibihumbi 300 gusa.
Umugore avuga ko umugabo yamusabye ko bagurisha ibibanza bibiri bari baraguze hakaboneka amafaranga yo gukora undi mushinga, umugore arabyemera babigurisha ibihumbi 900, umugabo agumana mu ntoki ibihumbi 500 andi bajya kuyabitsa kuri banki.
Iradukunda avuga ko yaje gutungurwa no kubona umugabo afashe umutungo wose n’ibintu byo mu nzu agapakira imodoka akabishyira undi mugore we agasigara mu nzu gusa itarimo icyo kurya.
Asaba ubuyobozi kumufasha akabona icyo gutungisha abana 2 afite ndetse n’undi atwite kuko n’isambu bahingaga bari barahawe na nyirabukwe yayirukanywemo.
Ati “Twaguze amasaka iyi nzu iruzura, twayakuyemo miliyoni 3 n’igice, ibishyimbo abigurisha ibihumbi 200 naho ibigori imifuka 25 urumva ko harimo toni 3 byose yarapakiye aragenda. Yatwaye kandi moto 2 twari dufite, ibikapu n’ibindi byinshi ndetse ajya no kuri banki amafaranga arayabikuza yose yiganye umukono wanjye.”
Akomeza agira ati “Inzu nta kintu yasizemo twarya, umurima mabukwe yadutekesheje na wo baraje we na nyina baravuga ngo sinzawusubiremo ngo nyirawo yawusubiranye. Rwose ndasaba kurenganurwa kuko meze nabi sinabona icyo mpa abana.”
Zihuramye Aimable wari umugabo wa Iradukunda Julienne avuga ko ibitunga abana n’umugore yabisize mu nzu kandi n’isambu bari bafatanyije guhinga igihari gusa ngo hari indi itari iyabo yasubije nyirayo kuko yari yarayibatije.
Agira ati “Ibibatunga by’ibanze mu nzu birimo, isambu se ashaka barayiteka? Kandi na yo arayifite naho indi twahingaga nyirayo yarayisubiranye ntiyari iyacu.”
Hafashimana Evariste mukuru wa Zihuramye akaba ari na we mutware w’umuryango avuga ko Iradukunda yarenganyijwe ariko we ngo ntacyo yabikoraho kuko byose byakozwe na nyina ubabyara.
Na we yibaza ukuntu abana ba murumuna we bazabaho kuko ise ntacyo yabasigiye.
Ati “Uriya muhungu yahemukiye umuryango ariko byose biterwa na mama ni we ubitera utaduha ijambo. Uriya mugore rwose ararengana kuko turimo kumwambura aho twakamwongereye. Najye kurega jyewe nzamufasha kuko nzavugisha ukuri ndakuzi ararengana rwose.”
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Mbabazi Jane, avuga ko umugore wageze mu rugo akarubyaramo kabone n’iyo yaba atarasezeranye n’umugabo afite uburenganzira ku mutungo kandi abana yabyaye na bo bagomba guhabwa ibibarera.
Ati “N’ubwo baba barashakanye ntibasezerane ariko bikagaragara y’uko bafitanye abana n’imitungo, n’iyo yaba umukozi uramuhemba, ntabwo akwiye gutwara imitungo yose kuko n’umugore ayifitemo uruhare, none se abana azabatunga ate?”
Mbabazi Jane kandi agira inama Iradukunda Julienne kugana ubuyobozi bukamufasha. Iradukunda Julienne utwite inda y’amezi umunani ubu ari mu nzu n’abana be 2 akaba afashwa n’abaturanyi mu gutegurira abana amafunguro.