Arikiyepisikopi wa Kigali arasabira imfashanyo Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Kambanda, yasabye Abasaseridoti bakorera ubutumwa mu mahanga, inkunga yo gufasha Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo kugira ngo babashe kubaho muri ibi bihe avuga ko bitaboroheye.

Kiliziya ya Katedarali ya Kibungo ubwo yatahwaga ku mugaragaro mu mpera za 2017

Kiliziya ya Katedarali ya Kibungo ubwo yatahwaga ku mugaragaro mu mpera za 2017

Muri iyo baruwa yizewe Kigali Today yabonye, Arikiyepisikopi Antoine Kambanda akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo wayishyizeho umukono, avuga ko mu ngorane zose Diyosezi ya Kibungo yagiye igira abakirisitu bakomeje kwitanga ku buryo ubu muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kibungo abakirisitu ari bo batunga abasaseridoti.

Icyakora muri ibi bihe bikomeye isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, buri wese akaba ategetswe kuguma mu rugo.

Ati “Ubu rero biragoye cyane kubera ko ituro ry’icyumweru ari ryo rishingiyeho ubuzima bwa Paruwasi hafi ya zose cyane cyane izishinzwe vuba. Zigitaguza mu ivugabutumwa. Hari n’izindi zimenyereye ariko zitagira munsi y’urugo, zigacungira ku ituro ry’icyumweru gusa.”

Iyo baruwa ihamagarira Abasaseridoti bakorera ubutumwa mu mahanga kwigomwa muri duke bafite, bagafasha Abasaseridoti bo muri Diyosezi ya Kibungo kugira ngo babone uburyo bwo gukomeza ubutumwa muri iyo Diyosezi.

Kuri iyo baruwa kandi, hashyizweho na nimero za konti za Diyosezi ya Kibungo, ndetse na nimero za telefoni ziri muri Mobile Money, iyo nkunga yanyuzwaho.

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Kambanda, yasoje ubwo butumwa agira ati “Mbaye mbashimiye ingoboka muzashobora kubona, kandi mbasabiye umugisha w’Imana no kurindwa na yo.”



Diyosezi ya Byumba na yo iherutse kwandika isaba imfashanyo

Usibye Diyosezi ya Kibungo isaba ubufasha, umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Servilien Nzakamwita, na we aherutse kwandikira Abapadiri ba Diyoseze ya Byumba bakorera ubutumwa mu mahanga abasaba inkunga yo gutunga Abapadiri no kubafasha kubona ibikoresho biborohereza mu butumwa.



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.