Armenie: Madame Louise Mushikiwabo yasusurukije amahanga mu mbyino Nyarwanda – AMAFOTO

Mu gitaramo Nyarwanda cya kabiri cyabimburiye Ihuriro ry’abayobozi b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Madame Louise Mushikiwabo yatunguye abakitabiriye abyina imbyino Nyarwanda, agasusurutsa benshi.

Madame Louise Mushikiwabo n

Madame Louise Mushikiwabo n’Inyamibwa Icakanzu Contante mu gitaramo

Madame Louise Mushikiwabo wari muri iki gitaramo ni umwe mu bakandida bafite amahirwe menshi yo kuzegukana umwanya w’Umunyamabanga mukuru wUmuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa aho ahanganye na Michaelle Jean ukomoka muri Canada.

Ayo matora azabera muri iri huriro ry’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, rizatangira kuri uyu wa Kane rigasoza ku wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018.

Iki gitaramo cyari kiyobowe n’Abahanzi Nyarwanda barimo Miss Shanel wamenyekanye cyane mu Rwanda ubu akaba akorera umuziki mu gihugu cy’Ubufaransa.

Umuhogo wa Miss Shanel wahogoje amahanga muri iki gitaramo

Umuhogo wa Miss Shanel wahogoje amahanga muri iki gitaramo

Cyagaragayemo kandi Munyanziza Francis umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu gucuranga inanga ndetse na Icakanzu Contente umwe mu babyinnyi b’abahanga itorero ry’Igihugu Urukerereza rifite, akaba umubyinnyi n’umutoza w’Itorero Inyamibwa rya AERG ya Kaminuza y’u Rwanda.

Munyanziza Francis umwe mu bakirigita Nanga n

Munyanziza Francis umwe mu bakirigita Nanga n’Abahanga u Rwanda rufite

Madame Louise Mushikiwabo afatanyije n’Inyamibwa Icakanzu Contente, baherekejwe n’amajwi meza y’abahanzi b’Abanyarwanda, basusurukije abantu mu mbyino, berekana koko ko Umuco wa Kinyarwanda ukomeje kuza ku isonga, kandi ari uw’Agaciro.

Irebere mu mafoto uko iki gitaramo cyaberaga ku gicumbi cya Francophonie mu Mujyi wa Erevan cyari kimeze













Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.