Arsenal itsinze Liverpool yegukana igikombe cya Community Shield cya 16

Ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cya FA Community Shield gihuza ikipe yegukanye igikombe cy’igihugu (FA) n’iyegukanye igikombe cya shampiyona mu Bwongereza , nyuma yo gutsinda Liverpool kuri penaliti mu gihe umukino wari warangiye banganya igitego 1-1.


Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Wembley. Muri uyu mukino ikipe ya Liverpool nubwo yahabwaga amahirwe kubera abakinnyi bayo b’ibihangange nka Sadio Mane, Mohamed Sarah na Roberto Firmino, ntabwo ibashije kwegukana iki gikombe yaherukaga mu 2006.

Igitego cya Arsenal cyabonetse ku munota wa 12 gitsinzwe n’umunya-Gabon Pierre Emerick Aubameyang ku mupira yahawe na Bukayo Saka.

Abakinnyi ba Arsenal bishimira igitego cya Aubameyang na we wacyishimiye akora ikimenyetso cyo kunyuranya amaboko cyakundaga gukorwa n

Abakinnyi ba Arsenal bishimira igitego cya Aubameyang na we wacyishimiye akora ikimenyetso cyo kunyuranya amaboko cyakundaga gukorwa n’umukinnyi wa Filime Chadwick Boseman witabye Imana mu rwego rwo kumwibuka

Liverpool yishyuye iki gitego ku munota wa 73 ifashijwe n’umukinnyi mushya iherutse kugura ari we Minamino.

Igitego Aubameyang yatsinze cyari icya gatanu kuri Sitade ya Wembley cyatumye agera ku muhigo w’abatsindiye ibitego byinshi kuri sitade ya Wembley isanzwe iberaho umukino w’iki gikombe n’ibindi nka FA cup.

Iminota isanzwe 90 y’umukino yarangiye banganyije igitego 1 kuri 1 berekeza kuri Penaliti Arsenal yegukana igikombe kuri penaliti 5 kuri 4 za Liverpool .

Umukinnyi wa Liverpool wahushije penaliti ni R. Brewster wayiteye ku mutambiko w’izamu, mu gihe ku ruhande rwa Arsenal abakinnyi 5 bayo bose : Reis Nelson , Soares , Aubameyang ,Maitland Niles na David Luiz bose bazinjije mu izamu ryari ririmo umuzamu Allison Becker .

Taku Minamino na Van Dijk bishimira igitego cyo kwishyura cya Liverpool

Taku Minamino na Van Dijk bishimira igitego cyo kwishyura cya Liverpool

Igikombe cya FA Community Shield giheruka muri 2019 ni Manchester City yari yacyegukanye.

Ikipe imaze kwegukana ibikombe byinshi bya FA Community Shield ni Manchester United imaze kucyegukana inshuro 21 , ku mwanya wa kabiri ikurikirwa na Arsenal imaze kucyegukana inshuro 16 , Liverpool iri ku mwanya wa gatatu n’inshuro 15.

Iki gikombe ni cyo gifungura umwaka w’imikino mu Bwongereza aho nyuma yacyo biteganyijwe ko tariki 12 Nzeri 2020 aribwo shampiyona y’u Bwongereza izatangira.

Umunyezamu wa Arsenal Martinez yakoze akazi katoroshye muri uyu mukino. Aha yavanagamo bumwe mu buryo bwari bwabazwemo igitego bwageragejwe n

Umunyezamu wa Arsenal Martinez yakoze akazi katoroshye muri uyu mukino. Aha yavanagamo bumwe mu buryo bwari bwabazwemo igitego bwageragejwe n’umunya Senegal Sadio Mane

Rhian Brewster wahushije Penaliti ya Liverpool ntiyumvaga ibimubayeho

Rhian Brewster wahushije Penaliti ya Liverpool ntiyumvaga ibimubayeho

Aubameyang ashimirwa n

Aubameyang ashimirwa n’umunyezamu we ku kazi yari amaze gukora

Martinez umuzamu wa Arsenal asoma igikombe

Martinez umuzamu wa Arsenal asoma igikombe

Arsenal yegukanye igikombe FA Community Shield cya 16 iba ikipe ya kabiri imaze kucyegukana kenshi mu Bwongereza.

Arsenal yegukanye igikombe FA Community Shield cya 16 iba ikipe ya kabiri imaze kucyegukana kenshi mu Bwongereza.

Abakinnyi ba Arsenal basimbukiye hejuru ubwo Aubameyang yari amaze kwinjiza penaliti ya gatanu ikaba ari na yo yari iya nyuma yabahaye igikombe

Abakinnyi ba Arsenal basimbukiye hejuru ubwo Aubameyang yari amaze kwinjiza penaliti ya gatanu ikaba ari na yo yari iya nyuma yabahaye igikombe

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.