AS Kigali: Eric Nshimiyimana yongereye amasezerano, Djabil Mutarambirwa aramwungiriza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020 ku biro by’ikipe ya AS Kigali, habereye umuhango wo kongera umutoza Eric Nshimiyimana amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.

Abatoza ba AS Kigali bayobowe na Eric Nshimiyimana (uwa kabiri uturutse ibumoso) bongereye amasezerano y

Abatoza ba AS Kigali bayobowe na Eric Nshimiyimana (uwa kabiri uturutse ibumoso) bongereye amasezerano y’imyaka 2

Impinduka zabaye mu batoza b’iyi kipe, Mutarambirwa Djabil utarongerewe amasezerano na Kiyovu Sports yahawe akazi ko kumwunguriza, Mateso Jean De Dieu arasezerwa.

Eric Nshimiyima yongerewe amasezerano nyuma yo gufasha ikipe ya AS Kigali kurangiza shampiyona iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 33.

Mu mikino 33 iyi kipe yakinnye, yatsinzemo imikino irindwi, inganya imikino 12 itsindwa imikino ine. Iyi kipe yatsinze ibitego 21 itsindwa ibitego 20.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.