As Kigali isimbutse ururimi rw’umuriro ku gitego kimwe cya Kalisa Rachid

Bigoranye cyane As Kigali isezereye ASAS Telecom iyitsinze igitego 1-0, cyatsinzwe na Kalisa Rachid  mu mukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru.

As Kigali yasezeye Asas Telecom yo muri Djibouti ku giteranyo cy’igitego 1-0. Wari umukino As Kigali yagiyemo isabwa gutsinda uko byagenda kose,  cyangwa se ikanganya ubusa ku busa bakajya muri Penariti.

Mu gice cya mbere As Kigali yatangiye umukino igaragaza imbaraga zo gushaka igitego ariko uburyo bw’igitego bukanga, abakinnyi nka Man Yikre, Tchabalala Shabani na Haruna Niyonzima bagerageje kureba mu izamu ariko umunyezamu Mbonihankuye imipira adakuyemo ikajya yanze.

Abakinnyi As Kigali yabanje mu kibuga: NTWARI Fiacre (GK) , BISHIRA Latif , NIYONZIMA Haruna (C) , MAN Ykre , SHABAN Hussein , RUGIRAYABO Hassan , MUGHENI Kakule Fabrice , KALISA Rachid , KWITONDA Ally , NIYONZIMA Olivier , AHOYIKUYE Jean Paul

MUGHENI Kakule Fabrice wari wagoye abakinnyi bo mu kibuga hagati, yaje gutera umupira muremure ukubita igiti cy’izamu twavuga ko bwari bumwe mu buryo bwiza ikipe yagize.

Ku munota wa 43 Tchabalala Shabani yaje gufata umwanzuro wo kwinjira mu rubuga rw’amahina banamutegeramo, As ihabwa penariti. Man Yikre niwe wahisemo gutera iyi penariti ariko ayita mu biganza bya Mbonihankuye Innocent, ikizere gitangira kuyoyoka mu maso y’abakinnyi ba AS Kigali bari bakoze ibishoboka byose. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Abakinnyi Asas Telecom yabanje mu kibuga: MBONIHANKUYE Innocent (GK) , ABDALLAH Youssouf , MANIRARIZA Haruna (C) , NITIRWAZA Sudi , KAZE Gilbert , ABDI Ahmed , GABRIEL Dadzie , IBRAHIM Mohammed , ODUTOLA Fatai , KOKOU Raymond AIDID Ladieh , IBRAHIM Mohammed

Mu give cya kabiri As Kigali yagitangiranye impinduka Cassa Mbungo Andre akuramo Man Yikre wari wahushije penariti, hinjira Ndikumana Randy,

Ku munota wa 67 ku mupira wari uturutse muri Koroneri yari itewe na Haruna Niyonzima, umupira wazamutse usanga Kalisa Rachid wari muri ba myugariro babiri ba ASAS Telecom arabasumba aterekaho umutwe, umupira uruhukira mu izamu. Cassa Mbungo yahise akora izindi mpinduka, Rukundo Denis asimbura Haruna Niyonzima, Djuma nawe yinjira mu kibuga asimbura MUGHENI Kakule Fabrice.

As Kigali yagumye gukina irwana no kurinda igitego cyayo nk’ikipe yari ifite tike, byatumye inota y’umukino irangira ari igitego kimwe ku busa bwa As Kigali, umusifuzi yongeraho iminota 4 nabwo habura gica As Kigali itsinda umukino wayo nta nkomyi. As Kigali kandi yahise ibona tike yo kujya mu kindi cyiciro aho izahura na Al Nasry yo muri Libya.

AMAFOTO Y’UKO UMUKINO WAGENZE

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.