Ikipe ya As Muhanga yahagaritse amasezerano y’abakinnyi bayo mu gihe cy’amezi atatu, ni ukuvuga ukwezi kwa Gicurasi, Kamena na Nyakanga.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2020, umuyobozi w’iyi kipe Ndayisaba Jean Damascene yagize ati “Ni byo koko dushingiye ku cyemezo cya Minisiteri ya Siporo cyo guhagarika imikino kugera mu kwezi kwa Nzeri natwe twahagaritse amasezerano y’abakinnyi bacu. Abakinnyi bahagarikiwe amasezerano ni abasanzwe bakiyafite muri As Muhanga. Abasoje, iki cyemezo ntikibareba kuko n’ubundi muri ayo mezi bari kuba atari abakinnyi ba As Muhanga.”
Abajijwe ku bijyanye no kwishyura ibirarane by’amezi ane iyi kipe yari ifitiye abakozi bayo, yagize ati”Twagize ikibazo cy’abakozi ba banki dukorana na yo ,batangiye kuza muri iki cyumweru. Twakoranye na bo ejo hashize ku wa kabiri, ndetse no kuri uyu wa Gatatu, turabizeza ko mu minsi mike turaba tubishyuye amafaranga yabo.”
Uyu muyobozi yamaze impungenge abakinnyi bagifite amasezerano muri iyi kipe abizeza ko bazakomeza gufashwa muri aya mezi kuko n’ubundi ikipe ikibabereye umubyeyi.
As Muhanga ibaye ikipe ya Gatanu mu makipe akina icyiciro cya mbere ahagaritse amazeserano y’abakozi bayo. Andi makipe yahagaritse amasezerano ni Musanze FC, Rayon Sports, Etincelles, Espoir FC kubera icyorezo cya Covid -19.