Ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu buryo rusange mu Rwanda (ATPR), ryashyikirije Akarere ka Rubavu toni enye z’ibiribwa byo gufasha abahuye n’ingaruka zo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Ni ibiribwa bigizwe na toni ebyiri z’umuceri na toni ebyiri z’ifu y’ibigori bizwi nka kawunga, bizahabwa abahoze batunzwe no gukora nyakabyizi, none ubu basabwa kuguma mu ngo bakaba badashobora kubona ibiribwa.
Mwunguzi Theoneste, Umuyobozi wa ATPR avuga ko bahisemo Akarere ka Rubavu kubera ko bahafite ibikorwa ndetse bakagira amafaranga bahakura.
Ati “Twatekereje Akarere ka Rubavu kubera ibikorwa tuhakorera kandi dukuramo amafaranga birimo n’ahategera abagenzi, twageneye ibiribwa aka akarere kugira ngo bifashe abatuye akarere kuko bamwe mu bo twakoranaga ubu bicaye”.
uyu muyobozi avuga ko bateganyije no guha ibiribwa uturere twa Nyarugenge na Nyaruguru, ariko ngo bakomeje n’ibikorwa byo kwita ku bakozi babo nubwo bitaborohereye.
Agira ati “Mu Karere ka Rubavu twazanye umuceri na kawunga, ariko mu Karere ka Nyarugenge twateganyije toni ebyiri z’umuceri, toni y’akawunga na toni ya makaroni, mu gihe Nyaruguru bazahabwa toni ebyiri; imwe y’umuceri n’akawunga”.
Mwunguzi Theoneste umuyobozi ATPR avuga ko abakozi b’ibigo bitwara abagenzi bagezweho n’ingaruka kuko ubu bicaye, icyakora akavuga ko bakoze ibishoboka bashobora kwishyura abakozi babo ukwezi kwa gatatu none bakaba baganira na Leta uburyo bafashwa ukwezi kwa Kane.
Yagize ati “Nkuko mubizi iki cyorezo cyatugizeho ingaruka, abakozi bacu baricaye, abantu turi kwitaho ni abo bakozi, gusa biragoye kuko nk’uri i Rubavu kandi ikigo akorera kiri i Kigali biragoye kumugeraho.
Twashoboye kubahemba ukwezi kwa gatatu, turimo kuganira na Leta kugira ngo turebe uko bakwitabwaho ukwezi kwa kane, nubwo twizeye ko n’aho bari bitabwaho nk’abandi baturage”.
ATPR ni ishyirahamwe rigizwe n’ibigo 16 bitwara abagenzi mu Ntara zose z’u Rwanda, kuva ibyemezo byo gukumira icyorezo cya COVID-19 byahise bihagarara.
Niyibizi Hubert, umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rubavu, ashimira ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu Rwanda, gutekereza abatuye Akarere ka Rubavu kuko benshi mu batuye aka karere basanzwe batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka, n’imirimo ibabeshaho ya buri munsi ubu idashoboka kubera kuguma mu ngo birinda icyorezo cya COVID-19.
Niyibizi avuga ko ibiribwa abafatanyabikorwa bageza ku karere bigezwa ku baturage binyuze mu nzego z’ibanze zibana na bo bagafashwa.