Atunzwe no kuvuga amakuru yigana radiyo (Video)

Wumvise Uzabakiriho Elisé abwira abantu amakuru wagira ngo ni umunyamakuru wabigize umwuga nyamara ngo ntaho yabyize.


Uzabakiriho ari mu modoka mu Mujyi wa Rwamagana, abwira abantu amakuru

Uzabakiriho ari mu modoka mu Mujyi wa Rwamagana, abwira abantu amakuru

Uyu musore ufite imyaka 23, azwi mu Mujyi wa Rwamagana aho agenda abwira abantu amakuru, baryoherwa bakamwishyura amafaranga uko babyifuza.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga mu Mujyi wa Rwamagana ari mu modoka hamwe n’abandi bantu, Uzabakiriho yabasanze muri iyo modoka atangira kubabwira amakuru atandukanye arimo n’ajyanye n’amatora yegereje.

Abari muri iyo modoka, batangajwe n’uburyo yavugaga ayo makuru adategwa nk’abanyamakuru babigize umwuga bakora ku maradiyo cyangwa kuri tereviziyo.

Uzabakiriho, uvuka mu Karere ka Kayonza yatangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko uburyo avugamo amakuru abikora agendeye ku banyamakuru bavuga amakuru ku maradiyo atandukanye yo mu Rwanda.

Akomeza avuga ko amakuru abwira abantu ari ayo asoma mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda bikorera kuri interineti cyangwa ayo aba yumvise ku maradiyo.

Ayo makuru asoma muri ibyo binyamakuru ngo ayageraho iyo yabonye amafaranga yo kujya mu nzu zicuruza interineti (Cyber Café).

Uzabakiriho avuga ko atibuka igihe nyacyo yatangiriyeho kujya abwira abantu amakuru.Ahamya ko akiri umwana yajyaga ajyana na nyina gusenga agataha ibyo bigishije mu rusengero yabifashe mu mutwe akabibwira abantu.

Nta kandi kazi afite uretse ako kwirirwa azenguruka mu Mujyi wa Rwamagana ashaka abantu abwira amakuru bakamuha amafaranga. Ntavuga amafaranga yinjiza ku munsi ayakesha ibyo akora.

Gusa ahamya ko abonye abamwitaho, bakamufasha kuzamura iyo mpano ye byamufasha akabasha kwikura mu bukene.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.