Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi

Muri Kamena 1994, mu Turere Ingabo za FPR-INKOTANYI zari zitarigarurira, abicanyi bamaze gutsemba Abatutsi ntibahagarariye aho. Bakomeje ibikorwa byo gusahura, kujya kwica mu bice Abatutsi bari bataricwa. Muri Ngororero, nyuma yo kwica Abatutsi, basize abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi bababyaranye n’abagabo b’Abatutsi, babica nabi muri Kamena 1994.

Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi Read More