Bwokobwimana na Karasira barashinjwa kwiyitirira inzego z’umutekano no kwaka ruswa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru, tariki ya 09 Mata 2020 saa yine za mugitondo yafashe uwitwa Bwokobwimana Gad w’imyaka 30 na Karasira Egide w’imyaka 38, bahamagaye umuturage bamubwira ko ari abapolisi n’Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB). Umuturage bamusabye amafaranga y’u Rwanda 50,000Rwf kugira ngo bamufungurire umugabo ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Juru.

Bwokobwimana na Karasira barashinjwa kwiyitirira inzego z’umutekano no kwaka ruswa Read More

Nyiranyamibwa: Kuririmba indirimbo zo kwibuka bihura n’ubuzima nabayemo

Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne ni umwe mu baririmba cyane ku ndirimbo zifasha Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko kuririmba izi ndirimbo bihura neza n’inkuru y’ubuzima yabayemo n’ibyo yabonye ubwo Jenoside yari ikirangira akagera mu Rwanda avuye mu Bubiligi aho yari yarahungiye.

Nyiranyamibwa: Kuririmba indirimbo zo kwibuka bihura n’ubuzima nabayemo Read More

Amajyaruguru: Abakora isuku mu mihanda bari barahagaritswe bemerewe kugaruka mu kazi

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko kuva tariki 06 Mata 2020 abakora isuku mu mihanda inyuranye ya kaburimbo mu Ntara y’Amajyaruguru bagarutse mu kazi kabo, ariko bagakora bubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda kwandura icyorezo cya Coronavirus.

Amajyaruguru: Abakora isuku mu mihanda bari barahagaritswe bemerewe kugaruka mu kazi Read More