Umujyi wa Gisenyi wagarutsemo abazunguzayi nyuma yo gufungirwa isoko

Abagore bacuruza imbuto mu Mujyi wa Gisenyi bongeye kwibasira imihanda nyuma yo gufungirwa isoko bari bashyiriweho n’ishyirahamwe ‘Femme active’. Abagore babarirwa mu 150 ni bo bari basanzwe bakorera mu isoko ry’imbuto ryashyizweho na ‘Femme active’ mu Mujyi wa Gisenyi ahazwi nko kwa Rujende.

Umujyi wa Gisenyi wagarutsemo abazunguzayi nyuma yo gufungirwa isoko Read More

Musenyeri Kambanda na Harolimana, imbuto z’uruzinduko rwa Papa mu Rwanda mu 1990

Ku wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2020, umunsi w’ibyishimo kuri Musenyeri Antoine Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali na Musenyeri Vincent Harolimana Umushumba wa Diosezi Gatolika ya Ruhengeri, bizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze bahawe Ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo ll.

Musenyeri Kambanda na Harolimana, imbuto z’uruzinduko rwa Papa mu Rwanda mu 1990 Read More

Rusizi: Polisi yafashe itsinda ry’abantu 15 bamburaga abaturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi iratangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize yafashe abasore 15 bakurikiranyweho gushuka abaturage biyita abakozi b’ibigo by’itumanaho n’ubundi bwambuzi bushukana bakiba abaturage amafaranga. Bafatiwe mu Murenge wa Nyakarenzo mu tugari twa Murambi na Kanoga.

Rusizi: Polisi yafashe itsinda ry’abantu 15 bamburaga abaturage Read More

Ukraine : Umugenzi wari ufite ubushyuhe yagiye gufata akayaga ku ibaba ry’indege

Umubyeyi wari mu ndege ari kumwe n’abana be ndetse n’umugabo we, yavuze ko yumvise afite icyokere, asohokera ahatemewe ajya gufata akayaga ku ibaba ry’indege. Iyo ndege yari imaze guhagarara (atterrir ) ahitwa i Kiev muri Ukraine. Kuva ubwo ariko yahise ashyirwa ku rutonde rw’abantu batemerewe kuzongera gukoresha indege za Kompanyi y’indege ya Ukraine.

Ukraine : Umugenzi wari ufite ubushyuhe yagiye gufata akayaga ku ibaba ry’indege Read More