Ba Guverineri Gasana na Gatabazi bahagaritswe ku mirimo

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko No. 14/2-13 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9,

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, kubera ibyo bagomba kubaza bakurikiranyweho.


Emmanuel Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’amajyepfo tariki 18 Ukwakira 2018 ubwo Perezida Paul Kagame yavugururaga Guverinoma, agashyiraho n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mbere yaho, Emmanuel Gasana yayoboraga Polisi y’u Rwanda mu myaka hafi icumi, akaba yarahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Mureshyankwano Marie Rose wari uyiyoboye kuva 2016.

Gatabazi Jean Marie Vianney we yayoboraga Intara y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14. Yasimbuye Musabyimana Jean Claude wayoboye Amajyaruguru mu gihe gito cy’amezi icyenda, na we akaba yari yasimbuye Bosenibamwe Aimé uherutse kwitaba Imana, Bosenibamwe akaba yarayoboye Amajyaruguru guhera muri 2009 kugeza muri 2016.

Intara zombi, iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ziri ku rutonde rw’inzego zakoreshejwemo umutungo wa Leta mu buryo budasobanutse, nk’uko biherutse kugaragazwa muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019.
Gusa ntibirasobanurwa niba guhagarikwa kw’abayoboraga izo Ntara bifite aho bihuriye n’iyo raporo.

Mu mwiherero wa 17 w’Abayobozi uheruka kuba muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakora ibinyuranye n’inshingano zabo batazihanganirwa, ndetse ko hari abafite ibyo bagomba gusobanura.

Ihagarikwa ry’aba bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu rije rikurikira irya General Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu wakuwe ku mirimo ye tariki 27 Mata 2020.

Icyo gihe itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryavugaga ko General Patrick Nyamvumba yakuwe ku mirimo ye kubera iperereza riri kumukorwaho.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.