Urwego rw’Igihugu rw’iterambere(RDB), akaba ari na rwo rushinzwe ubukerarugendo, ruvuga ko abantu bari bamaze gukumbura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda nyuma y’amezi atatu ubukerarugendo bumaze buhagaritswe kubera kwirinda Covid-19.
RDB igaragaza ko umubare munini w’abamaze gusaba gusura ahantu nyaburanga mu gihugu ari abifuza gusura Pariki y’Ibirunga ituwemo n’ingagi zo mu misozi zisigaye hake ku isi.
Umuyobozi muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kariza aherutse gutangaza ati “Nyuma y’icyumweru kimwe ubukerarugendo bumaze busubukuwe turabona hari icyizere, abagera kuri 69 bamaze kwiyandikisha kuzasura Pariki y’Ibirunga, ndetse 42 muri bo bamaze kwemeza ko bazaza, iki ni ikintu cyiza”.
Kariza avuga ko mu bamaze kwemeza kuzaza gusura ingagi no kuzamuka imisozi miremire, abenshi ari abanyamahanga biganjemo abava mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC).
Uyu muyobozi avuga ko abamaze kwiyandikisha bifuza gusura Pariki ya Nyungwe ari bane, mu gihe abiyandikishije ku gusura pariki y’Akagera ari 16. Abenshi muri aba bakaba ari abatuye mu gihugu imbere.
Yakomeje avuga ko RDB irimo kongera imbaraga mu kumenyekanisha no kwamamaza ibyiza nyaburanga bigize u Rwanda, kandi akaba asaba abashoramari mu bukerarugendo b’imbere mu gihugu gushaka uburyo bakungukira kuri ayo mahirwe.
Kariza avuga ko hakiri kare kugira ngo byemezwe igihe ba mukerarugendo baturutse mu mahanga bazazira gusura u Rwanda, kuko bamara ukwezi kurenga bategura iby’urugendo rwabo.
Icyakora ngo hari benshi cyane batangiye kubaza ibijyanye n’umutekano wabo mu gihe baramuka baje, cyane cyane bakaba barimo kubaza ibijyanye no gusuzuma no kwirinda icyorezo Covid-19, “bikaba ari icyerekana ko ba mukerarugendo bafite inyota yo gusura u Rwanda”.
Kariza akomeza agira ati “Hari icyizere ko ba mukerarugendo baturutse mu mahanga bagiye gutangira kuza, hari ibigo bibiri bitwamamariza turimo gukorana na byo kugira ngo bibasobanurire amabwiriza n’uburyo bushya bwo gukora ingendo”.
Ati “Na mbere yaho hari inama twakoranye n’ibigo bishinzwe kutwamamaza mu mahanga, hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubabwira tuti ’mwitegure’, hari byinshi birimo gukorwa kugira ngo ba mukerarugendo baturutse mu mahanga baze”.
Uyu muyobozi muri RDB avuga ko igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda miliyari 100 Leta yashyize mu kigega cyo kuzahura ubukungu bwadindijwe na Covid-19 (harimo gufasha amahoteli n’ibigo by’ubukerarugendo), umutekano wa ba mukerarugendo harimo ikijyanye no kubapima indwara, ndetse no kugabanya ibiciro byo gusura ibyiza nyaburanga, byose bigamije kubyutsa ubukerarugendo.
Nyuma yo kongera gufungurirwa ibikorwa by’ubukerarugendo, Ikigo RDB kivuga ko ibiciro byo gusura ingagi byagabanyijwe kuva ku madolari ya Amerika 1500 kugera ku madolari 200 ku Banyarwanda n’abatuye mu muryango wa EAC, ndetse n’amadolari 500 kuri ba mukerarugendo baturutse ahandi ku isi, kugera mu kwezi k’Ukuboza k’uyu mwaka wa 2020.
Kariza akomeza avuga ko RDB izakomeza gukorana n’amakipe y’i Burayi ya Arsenal na Paris Saint-Germain, bakarushaho gushyira mu bikorwa amasezerano bafitanye aho kugira ikindi babyibazaho.
Akomeza ashimangira ko intego RDB yari yarihaye yo kwinjiza mu isanduku ya Leta amadolari miliyoni 800 muri uyu mwaka wa 2020 ngo bayikomeje n’ubwo batazi uko bizagenda.
Mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka ba mukerarugendo ngo bagabanutse ku rugero rungana na 54%, nyuma yaho mu mezi ya Mata na Gicurasi baje kugabanuka ku rugero rwa 100% bitewe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera PSF, Frank Mugisha avuga ko abanyamahoteli ndetse n’abashinzwe gutembereza abantu, biteguye gutanga serivisi zihariye ku bari imbere mu gihugu bakeneye serivisi zijyanye n’ubukerarugendo.