Ba rwiyemezamirimo b’abagore 25 batsinze irushanwa “BK-Urumuri” rya Banki ya Kigali

Ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori 25 ni bo batoranyijwe mu babarirwa mu 130 bari bahatanye mu irushanwa Banki ya Kigali (BK) yateguye rizwi nka ‘BK-Urumuri’.


Ni irushanwa ribaye ku nshuro ya kane, kuri iyi nshuro umwihariko ukaba ari uko hahatanye ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori. Iryo rushanwa ryatangijwe tariki 18 Werurwe 2020, kuri iyi nshuro rikaba ryari rigamije gushakisha ba rwiyemezamirimo b’abagore 25 bafite amahirwe yo kuba Banki ya Kigali yabaha inguzanyo zizishyurwa nta nyungu.

Iryo rushanwa Banki ya Kigali yariteguye ifatanyije n’ikigo cyitwa “Inkomoko” kizatanga amahugurwa n’ubujyanama mu gihe cy’amezi atandatu ku micungire y’imishinga kuri abo ba rwiyemezamirimo, kugira ngo bagire ubumenyi buhagije mu gucunga imishinga.

Irushanwa rya Banki ya Kigali ryiswe ‘BK Urumuri’ iritegura ifatanyije n’ikigo cyitwa “Inkomoko”, Banki ya Kigali ikaritegura igamije gutanga umusanzu wayo mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko n’abagore, guteza imbere imishinga yabo no kubafasha guhanga imirimo.

Kuri iyi nshuro ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugore 25 batoranyijwe ni abakora imirimo itandukanye igaragara ko irimo gutera imbere cyane mu Rwanda, harimo ubukorikori, abakora ishoramari mu buhinzi, abakora imideli, ubukerarugendo, abatanga serivisi zitandukanye nk’amahugurwa, abakora mu by’ubuzima, abakora ibyerekeranye n’itangazamakuru no kwamamaza, ubwubatsi, ubwanditsi, abakora ibyerekeranye na porogaramu za mudasobwa, n’ibindi.

Gutangaza abatsinze irushanwa, kuri iyi nshuro byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ko abantu baterana ari benshi kuko binyuranyije n’amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Icyakora abaryitabiriye n’abatoranyijwe barizezwa ko bazahabwa ibyo bagomba kubona nubwo ibi bihe bitoroshye.

Mu butumwa bwe bwo gushimira abatsinze irushanwa, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko uyu mwaka Banki ya Kigali yahisemo gushyigikira imbaraga z’abagore mu bikorwa by’iterambere, kuko abagore bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Dr Diane Karusisi yashishikarije abatoranyijwe gukoresha aya mahirwe babonye bagateza imbere ibikorwa byabo basana aho byaba byarasubijwe inyuma n’icyorezo cya COVID-19, cyane ko mu bihe nk’ibi bigoye, haba hari andi mahirwe menshi yo kubyaza inyungu.

Yagize ati “Imikoranire yacu na Inkomoko muri uyu mwaka izibanda ku gufasha ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo kongera kwiyubaka. Rero abari n’abategarugori mwese mugeze muri iki cyiciro cyo gukorana n’iyi gahunda ya BK Urumuri, turashaka kubabwira ko iki ari igihe cyo kongerera imbaraga ibikorwa byanyu kuko twizera ko mu bihe bigoye haba hari n’amahirwe y’ibyo abantu bakora.

Banki ya Kigali na Inkomoko byiteguye gukorana namwe no kubaba hafi, mwige uko mwakomeza gutera imbere, mwirinde gucika intege ngo mube mwatekereza guhagarika ibyo mwatangiye kubera ibi bihe bigoye, twizeye ko nidufatanya twese tuzagera ku ntego twiyemeje.”

Ku rundi ruhande, Umuyobozi mukuru wa Inkomoko, Nathalie Niyonzima, yashimiye abatoranyijwe, abizeza ko Inkomoko izabashyigikira mu bikorwa byabo ibongerera ubumenyi bw’uburyo banoza ibyo bakora hifashishijwe inzobere zizabahugura.

Yagize ati “Dutewe ishema no gukorana na Banki ya Kigali mu kugeza ubu bufasha ku bagore bo hirya no hino mu gihugu. Nubwo turimo gukorera mu bihe bidasanzwe, twebwe nka Inkomoko turabizeza ko twiteguye kubagezaho ubufasha bwose twiyemeje. Ubumenyi tuzabaha si ubwo kubafasha gusaba inguzanyo ya Banki ya Kigali muzishyura nta nyungu mwongeyeho, ahubwo ni ubwo kubafasha kugira ngo ibikorwa byanyu birusheho gukomera. Muzahabwa n’ubumenyi buzabafasha gukora Bizinesi no kumenya uko mwabigenza kugira ngo zirusheho gutera imbere cyane cyane nyuma y’ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Ikigo cyitwa “Inkomoko” kimaze gutanga amahugurwa n’ubujyanama kuri ba rwiyemezamirimo basaga ibihumbi bitanu mu Rwanda mu gihe cy’imyaka isaga irindwi, muri bo hakaba harimo ba rwiyemezamirimo 100 batsinze amarushanwa ya BK Urumuri batsinze mu marushanwa atatu aheruka.

Abahawe ubwo bumenyi barabushima kuko bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ibyo bakora.

Mu baheruka gutsinda harimo House of Tayo, Moshions, Murukali Market Smart, Yummy and Fresh, Mudacumura, Karisimbi Wines, Ki-pepeo Kids, Ishyo Foods, n’abandi.

Gahunda ya Inkomoko kandi irateganya gufasha abo ba rwiyemezamirimo guteza imbere serivisi zabo bifashishije ikoranabuhanga cyane cyane muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Inkomoko iteganya no gukomeza imikoranire ya hafi n’abakenera serivisi zayo hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga nka Zoom na WhatsApp bufasha abantu batari kumwe kuganira no kungurana ibitekerezo.

Ibikorwa bya ba Rwiyemezamirimo 25 b’abagore batoranyijwe kuri iyi nshuro ni ibi bikurikira:

1. Exalto Engineering and Supply Solutions Ltd

2. Uzi Collections

3. Vakman Ltd

4. Slice and Cakes

5. Nova Leather Ltd

6. ABCD Great Life Ltd

7. Farmia Group Ltd

8. Bee Light Ltd

9. DM Bricola Ltd

10. La Fotolia Ltd

11. Huza Press Ltd.

12. WEYA Creations Ltd.

13. Jotete Investment Ltd

14. Feed The World Company Ltd

15. Gukora no Gucuruza Inkweto

16. SHARAMA Events & Tours

17. The Gold World Company Ltd

18. Savior Civil Engineers Ltd

19. Work Roselyne Ltd

20. Berwa Crochet Ltd

21. Endless Trading Company

22. Data Systems Ltd

23. Mugisha Timber Hub

24. Bellavitae Medical Clinic

25. Iwacu Poultry LtdAbout Inkomoko

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.